Abantu babiri mu masaha 24 barashweho na Polisi umwe arapfa undi ararusimbuka
Abagabo babiri umwe w’umunyamategeko uburanira abantu mu nkiko n’undi w’umukozi wa MTN mu masaha atandukanye barashweho na Polisi batwaye imodoka umwe arapfa undi ararusimbuka ariko atabwa muri yombi na Polisi.
Binyuze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda, itangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu umupolisi yarashe umunyamategeko uburanira abantu mu nkiko witwa Ntabwoba Toy Nzamwita bikamuviramo kuhasiga ubuzima.
Polisi, itangaza ko yababajwe n’urupfu rwa Me Ntabwoba Toy Nzamwita, itangaza kandi ko ubwo yahagarikwaga na Polisi yanze guhagarara aho bikekwako yari atwaye imodoka yasinze maze aho guhagarara akinangira ndetse agashaka kugonga umupolisi maze mu kurasa bashaka ku muhagarika isasu rigafata umutwe agahita apfa.
Mu magambo agaragara k’urubuga rwa Polisi y’u Rwanda, bigaragara ko Polisi ivuga ko yicuza ku kubura ubuzima bw’uyu munyamategeko Ntabwoba Nzamwita Toy ndetse kandi ikavuga ko yihanganisha abo mu muryango we.
Uretse uyu Me Ntabwoba Toy Nzamwita warashweho bikamuviramo urupfu, undi muntu nawe mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu yahagaritswe na Polisi mu nzira zimwe n’iz’uwambere yahagaritswemo maze yanga guhagarara araswaho ku bw’amahirwe amapine niyo yafashwe n’isasu we arusimbuka atyo.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo ukorera Sosiyete y’itumanaho ya MTN witwa Karenzi Benjamin yaratwaye imodoka yasinze maze ngo ageze hafi ya Kigali Convention Center iruhande rw’ahazwi nka KBC yahagarikwa na Polisi akanga guhagarara maze akaraswaho ariko isasu ryafashe amapine maze we atabwa muri yombi akaba afunzwe.
Uyu Karenzi Benjamin watawe muri yombi na Polisi, ubwo yerekwaga itangazamakuru ngo agire icyo avuga yaruciye ararumira yanga kugira icyo avuga kubyo akurikiranyweho byo gutwara imodoka yasinze no gusuzugura abashinzwe umutekano.
Polisi y’u Rwanda, ikomeje kandi gusaba abantu bose by’umwihariko abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakibuka ko gutwara ikinyabiziga wasinze bitemewe ndetse bihanirwa, inibutsa kandi ko kubahiriza amategeko y’umuhanda ari itegeko hanyuma kandi igasaba abatwara ibinyabiziga kumvira ibyo basabwa n’abashinzwe umutekano.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Ko yari atashye se asohoka muri convention center, Police iravuga ite ko yashkaga kwinjir muri convention center