Nyuma y’imyaka 18 abazwe, abaganga bamusanzemo imakasi ya santimetero15
Umugabo w’imyaka 56 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Viyetinamu, nyuma y’imyaka 18 abazwe, abaganga bamusanzemo imakasi bamwibagiriwe mu nda mu gihe bamubagaga yakoze impanuka y’imodoka.
Nyuma y’ibyumweru bitari bike biyingayinga imyaka 18 umunyaviyetinamu w’imkaka 56 y’amavuko abazwe n’abaganga, yagiye kwa muganga bamusangamo imakasi yakoreshejwe mu kumubaga ubwo yari yakoze impanuka y’imodoka.
Uyu mugabo w’umunyeviyetinamu, ngo nyuma yo kumva aribwa munda yagiye kwa muganga agamije kumenya intandaro y’ububabare bwe, ubwo itsinda ry’abaganga ryamunyuzaga mu cyuma (Echographie) hagamijwe kureba ibyo aribyo, batunguwe no gusanga mu nda y’uyu mugabo imakasi ifite santimetero 15 z’uburebure abaganga bamwibagiriwemo mu myaka 18 ishize ubwo yabagwaga.
Uyu mugabo, nkuko tubikesha ibiro ntaramakuru bya Viet nam News Agency/AFP ngo ubwo yasuzumwaga n’abaganga bareba ibyamubayeho mu myaka 18 ishize, igikorwa cyo kumuvura cyamaze amasaha atatu bamukuramo imakasi bivugwa ko bamwibagiriwemo. Kugeza ubu uyu mugabo nkuko bitangazwa n’umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima ngo nta kibazo cy’ubuzima afite, ararya neza nta kibazo.
Abategetsi muri iki gihugu kugeza ubu ngo barimo gushakisha cyane abaganga bavuye uyu mugabo mu ntara ya Bac Kan mu mwaka wa 1998 imyaka 18 irashize. Byitezwe ko nyuma y’uko bazaba batawe muri yombi bazasyikirizwa inzego zibishinzwe bakisobanura ku mayobera nk’aya yo gusiga imakasi munda y’umuntu bavuraga.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com