Kibeho: Ishwagara bazi ko baherewe Ubuntu n’umukuru w’Igihugu bayibona bishyuye
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho bavuga ko batishimiye uburyo bagurishwa ishwagara biherewe n’umukuru w’Igihugu k’ubuntu, kuri bo bifuza kuyihabwa ku buntu.
Ubusanzwe igice kinini cy’ubutaka bwo mu karere ka Nyaruguru ni ubutaka busharira, kugira ngo abaturage bashobore kweza ibyo bahinze, Leta yabahaye ishwagara kugira ngo ubusharire bugabanuke mu butaka.
Abaturage bamwe mu batuye aka karere ka Nyaruguru, ntibari bitabira gukoresha ishwagara bahahawe. Kuba batitabira kuyikoresha, bavuga ko ahanini biterwa nuko bayibagurisha kandi hari abakene badashobora kubona amafaranga yo kuyigura. Abandi nabo banga kuyigura bavuga ko Umukuru w’igihugu yayibahereye ubuntu.
Nkubito Augustin, ni umusaza uri mu kigero cy’imyaka 65, avuga ko atibaza impamvu babazaniye ishwagara nyuma akumva bababwira ko ari ukuyigura kandi Umukuru w’Igihugu ubwo yabasuraga ngo yarayibemereye.
Gahamanyi Tharcisse nawe utuye mu murenge wa Kibeho, avuga ko nta fumbire y’ubuntu bigeze babona ko bayishyura, gusa avuga ko amafaranga bayishyura ari macye, ngo yumva bavuga ko ari ay’imodoka.
Agoronome w’umurenge wa Kibeho, avuga ko abayihabwa ku buntu, ari abaciriwe amaterasi y’indinganire mu mirima no muri gahunda zo gutunganya ibishanga ngo kugira ngo babafashe ubutaka budatwarwa n’isuri, naho ubundi ngo ishwagara ni nkaho bayihabwa ku buntu.
Agoronome, avuga ko koko Perezida yayibemereye ku buntu, ariko ko muri gahunda yo kwigira, hagendewe no ku mikoro y’Igihugu, iyi shwagara ngo yashyizwe muri gahunda ya nkunganire, aho ishwagara igera muri kibeho ihagaze amafaranga 64, Leta igatangira umuturage 32 nawe akitangira 32.
Agoronome avuga kandi ko mu by’ukuri aya mafaranga ngo atari menshi, gusa ngo ni imyumvire abaturage bafite yo kumva ko ikintu cyose bagombye kugihabwa ku buntu.
Kibeho ni umwe mu mirenge igize akarere ka Nyaruguru, abaturage bahatuye batunzwe ahanini n’ubuhinzi bw’ibirayi, ibishyimbo, urutoki, icyayi n’ibindi. Iyi shwagari abaturage bavuga ko ariyo ituma babasha kubona umusaruro uhagije, kuko ngo iyo batayikoresheje nta musaruro babona.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, yabemereye ishwagara mu mwaka wa 2012, ubwo yasuraga aka karere. Yatangiye gukoreshwa muri aka karere mu mwaka wa 2013. Ubu ishwagara bakaba bayikura mu karere ka Rusizi, mu mashyuza ndetse no mu karere ka Musanze, igera muri aka karere ihagaze amafaranga 64, Leta ngo itangira umuturage amafaranga 32 ku kilo kimwe nawe akitangira andi 32 asigaye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Uwambayinema Marie Jeanne