Rubavu: Umugabo yafatanywe ibiro 250 by’urumogi arukuye muri Kongo
Umugabo Mavubi Patrick w’imyaka 30 y’amavuko, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu aho yamufatanye ibiro 250 by’urumogi abyambukanye umupaka abikuye mu gihugu cya Kongo.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifatanyije n’abaturage, ku itariki ya 7 Mutarama 2017 yataye muri yombi umugabo witwa Mavubi Patrick w’imyaka 30, ubwo yashakaga kwinjiza mu Rwanda ibiro 250 by’urumogi abikuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Akaba yarafatiwe mu kagari ka Nengo umurenge wa Gisenyi, ahazwi nko kwa Nyanja hafi y’umupaka w’u Rwanda na Congo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ati:”Uyu Mavubi yinjije uru rumogi aruvanye muri Congo, ageze ku mupaka ashaka umumotari witwa Dushimimana Alphonse w’imyaka 34 ngo agumye amucungire ko nta nzego z’umutekano zimubona, ariko kuko hari abaturage bamaze kumenya ko kwinjiza ibiyobyabwenge no gukora ibyaha mu Rwanda bitemewe, barababonye babatungira agatoki inzego z’umutekano nazo zihita zibafata.
CIP Kanamugire, yakanguriye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa bibi by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, no kubinywa kuko bibagiraho ingaruka, anashimira aba bagize uruhare mu ifatwa ry’aba babyinjizaga, aboneraho umwanya wo gukangurira abanyarwanda gukomeza ubufatanye na Polisi, batangira amakuru ku gihe y’abacuruza ibiyobyabwenge kugirango abo babyishoramo bafatwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Nk’uko byitwa, ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, hanyuma agakora ibyaha kuko nta bwenge aba afite. Na none kandi ubinywa aba ashyira mu kaga ubuzima bwe. Tubyirinde , kandi tugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo dutanga amakuru y’ababikora.