Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamaze kugera mu Rwanda mu ibanga
Umugogo w’Umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda, Kigeli V Ndahindurwa watangiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka isaga 50 kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Mutarama 2017 nibwo wagejejwe mu Rwanda mu buryo bwagizwe ibanga.
Amakuru yo kuzana umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, nubwo byari bisanzwe bizwi ko agomba kuzanwa mu Rwanda nkuko urukiko rwabitegetse, kugezwa mu Rwanda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali giherereye i Kanombe akuwe muri Amerika aho yatangiye byari byagizwe ibanga ku buryo benshi mubo mu muryango we batagaragaye kwakira umugogo w’Umwami ndetse na benshi mu banyarwanda ntibabimenye.
Nubwo amasaha bivugwa ko umugogo w’Umwami wagereye ku kibuga cy’indege ari aya saa saba nkuko amwe mu makuru agera ku intyoza.com abihamya ngo biragoye kumenya byinshi ku izanwa ry’Umugogo w’Umwami cyane ko nta makuru yari azwi na benshi ko ari buze haba ndetse mubo mu muryango we cyangwa se ngo bimenyeshwe abanyarwanda muri rusanjye.
Tariki ya 4 Mutarama 2017 nibwo urukiko rwo muri Leta ya Virginia ho muri Amerika rwategetse ko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa mu Rwanda nyuma y’uko impande ebyiri zari zimuhanganiyeho rumwe rushaka ko atabarizwa muri Amerika urundi rushaka ko atabarizwa mu Rwanda zari zananiwe kumvikana zigahitamo kwiyambaza inkiko ngo zibe arizo zikemura impaka zari zavutse. Ikizwi kugeza ubu ni uko umugogo w’Umwami uzatabarizwa i Mwima ya Nyanza ya Butare aho yimikiwe naho igihe bizabera cyo ntabwo kiratangazwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com