Abayisilamu bakekwaho kuba ikibazo bagiye kwambikwa igikomo
Abayoboke b’idini ya Islam bakekwaho ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba mu gihugu cy’Ubudage, hagiye gufatwa icyemezo cyo kubambika ibikomo( bracelet électronique) bizajya bifasha inzego z’umutekano kumenya ibyerekezo barimo.
Abayoboke b’Idini ya Islam (Abayisilamu) babonwa nk’abashobora guteza ikibazo mu bijyanye n’ubutagondwa n’iterabwoba, gabomba kubaho bagenzurwa aho bari hose mu budage mu rwego rwo kumenya ibikorwa byabo n’aho bari.
Mu gihe cya vuba, aba bayisilamu ngo bagiye kwambikwa igikomo (bracelet électronique) kizajya gifasha inzego z’umutekano(Police) kumenya aho banyuze no kuba zatabara vuba mu kubahagarika igihe bibaye ngombwa.
Intego yo kwambika aba bayisilamu bagaragara nk’abashobora kuba bateza ikibazo cyangwa se bo kwitonderwa, ngo ni ukugira ngo ingamba zo kurinda umutekano zikazwe ndetse hanakumirwe ibitero by’ubutagondwa bikorwa n’abiyitirira idini ya Islam.
Heiko Maas, Minisitiri w’ubutabera mu gihugu cy’Ubudage atangaza ko bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo birinde ko hakongera kuba igitero nk’ibyabaye i Berlin bikozwe na Amri aho byaje kwigambwa n’umutwe w’intagondwa za Islam, uyu akaba yaraje kwicwa arashwe.
Igikomeje kwibazwa kuri iki gikomo n’abatari bake muri iki gihugu cy’ubudage nubwo hari bamwe bacyemera nk’igishobora kugira icyo gifasha inzego z’umutekano mu gukumira ibitero by’abiyahuzi b’intagondwa, baribaza bati iki gikomo hari icyo koko kizahindura?
Bamwe mu badage baganiriye na France TV dukesha iyi nkuru, ntabwo babona kimwe iby’iki gikomo kigomba kwambikwa abayoboke b’idini ya Islam bigaragara ko ari abo kwitonderwa, hari abemerako ari ngombwa ko gikoreshwa abandi nabo bakibaza uburyo umuntu azambikwa igikomo nta rukiko rwamuhamije icyaha mu gihe abandi nabo bavuga ko niba koko bakekwa ngo bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com