Polisi y’u Rwanda irakangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babarinda kurohama
Nyuma y’impanuka zo kurohama mu mazi zatwaye ubuzima bw’abana 5 ku munsi umwe kandi ahantu hatandukanye mu gihugu, ababyeyi n’abarezi b’abana barasabwa kuba maso.
Polisi y’u Rwanda iragira inama ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kubitaho no kubahozaho ijisho aho bari hose, cyane cyane igihe bari hafi y’imigezi, ibiyaga, ibidendezi by’amazi cyangwa muri za Pisine kugirango babarinde kurohama.
Ibi bivuzwe nyuma y’aho kuwa kabiri tariki ya 17 Mutarama, habaye impanuka 5 zo kurohama, aho abana 5 barohamye mu biyaga no mu bigega bifata amazi, enye muri izo mpanuka zikaba zarabereye mu ntara y’Uburasirazuba.
Mu karere ka Kayonza, umwana w’imyaka 8 yarohamye mu kigega gifata amazi kizwi nka “Valley Dam” ahita apfa, mu gihe undi w’imyaka 11 wo mu karere ka Rwamagana yarohamye mu ruzi rw’Akagera nawe agahita yitaba Imana.
Muri iyo ntara y’Uburasirazuba kandi mu karere ka Gatsibo harohamye abana 2, harimo uw’imyaka 16 warohamye mu kigega gifata amazi agapfa, naho undi w’imyaka 18 arohama mu kiyaga cya Muhazi nawe arapfa ubwo yari ari koga.
Ahandi habereye impanuka yo kurohama mu mazi ni mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Burera, aho umwana w’imyaka 12 yarohamye mu kiyaga cya Burera nawe agahita yitaba Imana.
Avuga kuri izi mpanuka, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasabye ababyeyi n’abashinzwe kurera abana kubahozaho ijisho cyane cyane igihe begereye amazi ashobora kubateza impanuka, kugirango babarinde kurohama.
Yavuze ati:”Kurohama ntibisaba iminota myinshi, umwana uguye mu mazi ashobora kumara amasegonda atageze kuri 20 akaba yibiye hasi mu mazi, uko amara igihe muri ayo mazi akaba ariko ubwonko bwe bwangirika bikaba byanamuviramo n’urupfu”.
Yanagiriye inama abantu bakuru kuba hafi y’abana bato mu rwego rwo kubarinda impanuka, anavuga ko no kubigisha ku mutekano n’amabwiriza akoreshwa n’abantu baturiye amazi ko nabyo ari ingenzi mu kubarinda impanuka ziterwa n’amazi.
IP Kayigi yakomeje avuga ati:”Turasaba ababyeyi n’abarezi b’abana kubarinda izi mpanuka, kuko hari abana batakaza ubuzima kuko ababyeyi babo cyangwa abashinzwe kubarera baba bahugiye mu mirimo itandukanye cyangwa ntibabiteho mu gihe bari kumwe nabo, kimwe n’uko usanga hari ababatuma kujya kuvoma mu migezi bakagwamo”.
Yagiriye inama ababyeyi n’abandi barera abana cyane cyane abaturiye ibiyaga n’imigezi cyangwa ibigega bifata amazi kubahozaho ijisho kugirango babarinde kurohama. Yavuze kandi ko abana badakwiye kujya ku migezi n’ibiyaga bonyine, ahubwo byaba ngombwa ko bajyayo nko gutembera, bakajyana n’abantu bakuru hagamijwe kurinda ko hagira umwana uhatakariza ubuzima.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com