Yatabawe n’imbwa ye Kelsey imukura ahakomeye urupfu rumugera amajanja
Umugabo w’imyaka 64 y’amavuko yamaze amasaha 24 mu bukonje bukomeye yavunitse ijosi, imbwaye yagize uruhare mu kumutabariza nyuma yo kuza ikamushyushya kugeza ubutabazi buje.
Umugabo wo muri Michigan w’imyaka 64 y’amavuko, ku munsi w’ubunani ubwo yavaga aho aba akajya gushaka inkwi zo gucana bashaka ubushyuhe, yanyereye mu rubura(Neige). Iyo atagira imbwa ye Kelsey yaje ku mushyushya ndetse ikamutabariza byari bimurangiriyeho.
Imbwa mu busanzwe ngo ni imwe mu nyamaswa igira ubucuti bukomeye n’umuntu ndetse ikanamugoboka mu gihe cy’amakuba, ikaba yakiza ubuzima bwe bugeze ahakomeye, ni muri ubwo buryo uyu mugabo w’imyaka 64 nawe yatabawe n’imbwa ye ikamukiza urupfu ubwo yari yaguye mu bukonje (neige) bwari muri -4.
Ubwo iyi mbwa yumvaga gutabaza kwa shebuja aho yari yanyereye mu rubura akavunika ijosi ndetse atabasha kuhikura, yamenye ko ari mu byago iza gutabara, ubukonje bwari bukabije cyane kuko bwari muri -4. Yamuryamyeho iramushyushya ubundi isigara itabaza mu rusaku rwayo imoka imushakira ubutabazi.
Umuturanyi waje kumva urusaku rw’iyi mbwa, niwe wafashije mu butabazi maze uyu musaza ajyanwa kwa muganga, ubutabazi nkubu bwo gukura umuntu ahantu nkaha agasubira mu buzima ni gake bukorwa.
Uyu mugabo w’imyaka 64 y’amavuko, yatangaje ko iyo ataba imbwa ye yamukomeje ikamushyushya ndetse ikamutabariza ngo ntabwo ibyo afata nk’ibitangaza byo kuba yarakuwe mu rubura (neige) ndetse akaza kongera kugaruka mu buzima byari gukunda. Imbwa ye avuga ko yakoze igikorwa cy’ubutwari ndetse ngo azahora iteka ayizirikana, ayishimira kimwe n’uyu muganga.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com