Umukobwa wa Michaël Jackson yeruriye Isi uburyo yasambanijwe ku ngufu
Paris Jackson, umukobwa wa Michaël Jackson umuririmbyi wakunzwe n’abatari bake kuri iyi si ndetse akitwa umwami wa Pop yeruye ku mugaragaro ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko.
Paris Jackson, umukobwa wa nyakwigendera Michaël Jackson bwa mbere mu buzima bwe yatangaje igikorwa cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ubwo yari umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko, Igikomere agendanye imyaka itari mike.
Mu kiganiro uyu mukobwa wa Michaël Jackson yagiranye n’ikinyamakuru Rolling Stone dukesha iyi nkuru, baganiriye ku bintu byinshi bitandukanye, kimwe mubyo baganiriyeho ni iri fatwa ku ngufu yakorewe(yarasambanijwe) ku myaka 14 y’amavuko aho ngo ryamukomerekeje bikomeye kugera ku kwiyanga ubwe.
Paris Jackson, yatangaje ko igikorwa cyo gufatwa ku ngufu yakorewe cyamukomerekeje bikomeye kugeza n’ubwo yashatse kwiyahura, yarwaye ihahamuka, ni ibintu ngo atari yarigeze avuga mu ruhame yemwe ngo nta nuwo yabibwiye, atangaza kandi ko n’ubu nta byinshi yifuza kuvuga kuri aya mabi yakorewe.
Paris Jackson, avuga ko kuri we yabonaga nta mpamvu yo kubaho afite, yumvaga nta cyanga cy’ubuzima, abimaranye imyaka itari mike abana nabyo, ati Nariyanze, sinatekerezaga icyiza cyo gukora, nta cyizere nari nkifitiye nta n’inyungu yo gukomeza kubaho nabonaga, rubanda nta kindi gihe bigeze bamenya ibi uretse none.
Paris Jackson, uretse ubu buhamya mu magambo atari menshi yatanze ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe agasambanywa ku ngufu ku myaka 14 y’amavuko gusa, yanatangaje ko papa we Michaël Jackson urupfu rwe rushobora kuba rwarapanzwe, ahamya ko yishwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com