Umutoza Jean Baptiste Kayiranga yasezeye ku ikipe ya Pepiniyeri
Kayiranga Jean Baptiste, wari umutoza w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Pepiniyeri yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda yamaze gutangaza ko atandukanye na Pepiniyeri nyuma yo kuyibonera amanota atatu kuva yatangira kuyitoza ikijya mu kiciro cya mbere.
Ibi Kayiranga yabitangarije itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 29 Mutarama 2017 nyuma y’umukino wamuhuje na Gicumbi akayikuraho amanota 3. Kayiranga Baptiste hamwe n’ikipe ye ya pepiniyeri yatozaga, nibwo babashije kubona amanota atatu bayakuye kuri iyi kipe ya Gicumbi ubwo bakiniraga ku kibiga cyo ku Ruyenzi kitwa icya Pepiniyeri.
Umukino ukirangira, mu gihe benshi mu bakunzi ba Pepiniyeri bari biteze kwishimira ikipe yabo yari imaze kubashimisha ibona amanota atatu kuva yakwinjira mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda, batunguwe no kumva Kayiranga Baptiste watozaga iyi kipe abwira itangazamakuru ko atazongera gutoza Pepiniyeri, ko atakiri umutoza wayo.
Gusezera k’umutoza Kayiranga Baptiste akarekurana na Pepiniyeri, abikoze nyuma y’uko iyi kipe itsinze ibitego 2-1 ikipe ya Gicumbi bityo ikaba ishoje igice cy’imikino ibanza ya shampiyona yigondeye Gicumbi mu makipe yose bakinnye, ikaba kandi ari nayo ikuyeho amanota atatu kuva yakwinjira mu kiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.
Ikipe ya Pepiniyeri, ubu niyo kipe iheruka izindi kuko iri ku mwanya wa 16 mu makipe 16 aho ifite amanota 5 gusa mu mikino yakinnye, yatewe kandi mpaga ubugira kabiri muri iki gice cy’imikino ibanza ya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Kayiranga Jean Baptiste, yatangaje ko ntako atagize ariko ngo hari ibyo batumvikanaga bityo rero ngo ni byiza ko batandukana.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com