Polisi y’u Rwanda n’Abahanzi nyarwanda biyemeje ubufatanye mu gukumira ibyaha
Abahanzi Nyarwanda basinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira ibyaha, biyemeza kuba ba ambasaderi beza no kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda n’abahanzi nyarwanda bibumbiye mu ihuriro ryabo ryo kuba ba Ambasaderi mu gukumira ibyaha basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bikorwa bitandukanye bigamije kubungabunga umutekano w’abaturage no kugira uruhare muri gahunda za Leta z’iterambere ry’abaturage.
Aya masezerano ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda yashyizweho umukono na Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa ushinzwe ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye n’abaturage n’izindi nzego; mu gihe ku ruhande rw’ihuriro ry’abahanzi yasinywe na Ally Hussein Muganga, umuhuzabikorwa waryo.
Uyu muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru tariki ya 3 Gashyantare 2017, uyoborwa n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP, Emmanuel K. Gasana.
Mu bitabiriye uyu muhango hari Mufuruke Fred, umuyobozi mukuru ushinzwe ubuyobozi n’imikorere y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse na bamwe mu bakuriye amashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.
Hari kandi na Gatabazi Jean Marie Vianney, intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko; aho asanzwe ashyigikira ibikorwa by’iterambere by’ubuhanzi mu bijyanye no gutunganya imiziki n’indirimbo, itangazamakuru, amashusho, amakinamico n’ibindi.
Aya masezerano akubiyemo ko impande zombi ziyemeje gufatanya mu bikorwa byo gukumira ibyaha n’ubukangurambaga bwo kurwanya; ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ibikorwa bibi bishingiye ku myemerere n’ubuhezanguni, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’ibindi.
Hakubiyemo kandi ko impande zombi zigomba kujya zihererekanya amakuru ku bijyanye no gufatanya gukumira no kurwanya ibyaha, kuba ijisho ry’umuturanyi, kurengera ibidukikije, kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’abaturage, kugira uruhare mu bikorwa bya Leta bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko kuba u Rwanda rufite umutekano usesuye biterwa n’ubwo bufatanye ndetse no guhererekanya amakuru ku gukumira ibyaha.
Yagize ati:” buri wese afite uruhare mu gukumira ibyaha. Murasabwa rero kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi. Ibyo mukora byose muharanire ko habaho umutekano usesuye n’iterambere. Mufite uruhare rukomeye mu gutuma igihugu kigira icyerekezo cyiza. Ibyo mukora bifite icyo byamarira abandi ndetse n’urundi rubyiruko mu kwiteza imbere n’igihugu cyabo”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko twese duharanira iterambere n’umutekano; bityo ko tugomba guharanira ubumwe, gukunda igihugu n’ubunyangamugayo hagamijwe kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano w’abaturage.
Muyombo Thomas uzwi ku izina rya Tom Close umuvugizi w’ihuriro ry’abahanzi ari nabo ba Ambasaderi mu gukumira ibyaha; yavuze ko igitekerezo cyabo cyo kwiyemeza ubu bufatanye cyaturutse ku buyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com