Yahinduye inzoka iherena birangira yisanze mu ndembe kwa mu ganga
Umunyamerikakazi w’imyaka 17 y’amavuko, yashyize inzoka ye ku gutwi mu ntoboro y’amaherena ashaka kuyifotozanya imubera aka wa mugani uvuga ngo “umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahagarara.”
Ashley Glawe, umunyamerikakazi w’imyaka 17 y’amavuko yajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo gushaka kwifata amafoto (selfies) n’inzoka ye ubwo yayifataga akayinyuza mu gutwi ahari intoboro ngo ibe nk’iherena maze nayo mu kugeramo ikamubera ak’umugani ugira uti:” Umanika agati wicaye wajya ku kamanura ugahagarara”.
Uyu mukobwa utagira icyo atinya wahangaye agafata inzoka ye akayinyuza aho ashyira imirimbo ye y’amaherena ku gutwi, atangaza ko yabikoze ashaka kwifata amafoto (Selfies) ko ibyamubayeho ataribyo yateganyaga, kuko ngo Iyi nyamaswa imaze kugezwa mugutwi yaturijemo nk’iherena maze akananirwa ubuyikuramo.
Ubwo yageragezaga ubwe kuyikuramo, byaramunaniye atangira gutabaza maze abaje ngo bamufashe nabo birabayobera bamujyana kwa muganga bihuse kuko yari asumbirijwe, nibwo yabonye ubufasha maze abaganga babasha kumukuraho iyi nyamaswa yari yaturije mu gutwi nk’iherena.
Ashley, akimara gukizwa iyi nzoka ndetse amaze gutuza kuko yari yagize ubwoba bwinshi yahangayitse, ku itariki ya 2 Gashyantare 2017 yaganirije abaganga ndetse n’itangazamakuru ryo mu gace yarimo ababwira imvo n’imvano y’amahano yari yikoreye ubwo yafataga inzoka akayihindura iherena. Yatangaje ko yikiniraga ndetse ashaka kwifata amafoto (Selfies) hamwe n’iyi nzoka imuri ku gutwi nk’iherena ariko ngo ibyamubayeho sibyo yari yiteguye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com