Kigali: Polisi y’u Rwanda yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni 15
Ibiyobyabwenge bitandukanye bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 15 byafashwe na Polisi y’u Rwanda mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyarugenge mu mezi atatu ashize byangirijwe ku kimoteri cya Nduba.
Ku itariki ya 7 Gashyantare 2017, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yangije ibiyobyabwenge bitandukanye bigizwe n’udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi bitatu ndetse n’amakarito 556 y’inzoga zitemewe za zebra waragi, blue sky, chief waragi, n’izindi zinyuranye zo mu masashi.
Ibi biyobyabwenge byose byangijwe byafatiwe mu duce dutandukanye two mu karere ka Nyarugenge mu mezi atatu ashize mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda bigamije kurwanya no guca burundu ibiyobyabwenge. Ibyafashwe byose bifite agaciro karenga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15. Igikorwa cyo kubyangiza no kubishyira ahantu habugenewe cyabereye mu kimoteri cya Nduba mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba.
Nyuma yo kubyangiza, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko kugira ngo ibi biyobyabwenge bifatwe, byaturutse ku makuru Polisi y’u Rwanda yahawe n’abaturage. Yakomeje abasaba kwitandukanya nabyo kuko uretse no kuba iyo ababikoresha bafashwe babinywa cyangwa babicuruza bituma bahabwa ibihano birimo n’igifungo; bigira n’ingaruka ku buzima bwabo.
SP Hitayezu yagize ati:” ibiyobyabwenge bitera ingaruka nyinshi zirimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu miryango, ubujura, urugomo n’ibindi byaha. Uwabyishoyemo nta cyiza bimugezaho. Niyo mpamvu kubirwanya bidakwiye guharirwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano gusa, ahubwo ni inshingano ya buri wese”. Yakomeje asaba ko ubu bufatanye bwiza n’abaturage bwakomeza kurushaho kugira ngo ibiyobyabwenge bicike burundu.
Gukoresha ibiyobyabwenge bihanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000)”.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com
2 Comments
Comments are closed.
Nicyo nkundira polisi yacu nkubu iyo bamennye ibiyobyabwenge bingana gutyo baba bakijije ubuzima bwabantu benshi cyane. Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi nyinshi zitandukanye, bitera indwara nyinshi zitandukanye yewe bikanayobya ubwenge. Ndashima Polisi yacu ko idahwema gucungira umutekano abanyarwanda.
Ibiyobyabwenge birimo urumogi,inzoga z’inkorano:kanyanga, Muriture blu sky n’ibindi byangiza ubuzima bw’abantu bityo n’ubwonko bukangirika bigatuma muntu adatekereza neza ngo atere imbere. Ndashima Polisi y’u Rwanda kuba ikomeje guta muri yombi no gufata ibiyobyabyenge ndetse n’ababikoresha. ndashishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kureka ibiyobyabwenge no gukomeza gutanga amakuru y’abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha bibangamiye umuryango wacu w’abanyarwanda. Ababikoresha bararye bari menge kuko Polisi ndayizeye iri maso kweli