Umunyamisirikazi wambere mu bunini ku isi yashyize yemererwa kubagirwa mu Buhinde
Umugore ukomoka mu gihugu cya Misiri akaba ari nawe mugore munini kuruta abandi ku Isi kuko afite ibiro 500 yashyize yemererwa kwinjira ku butaka bw’ubuhinde aho yiteguye kubagwa agamije kugabanya ibiro.
Eman Ahmed Abd El Aty w’imyaka 36 y’amavuko, ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize yabashije gusohoka munzu iwabo, ubu ari ku butaka bw’igihugu cy’ubuhinde aho agiye kubagwa mu rwego rwo kugabanya ibiro by’umurengera afite.
Umuryango wa Eman Ahmed Abd El Aty, utangaza ko ari ku nshuro ya mbere umwana wabo mu myaka 25 asohotse munzu. Igihugu cy’ubuhinde hambere aha cyari cyabanje kumwima uburenganzira (Visa) bwo kwinjira ku butaka bwacyo kuko ngo atabashaga ubwe kugera aho yagombaga kurusabira.
Uyu munyamisirikazi, mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Guinness world Records gitanga udushimwe kubaciye uduhigo dutandukanye ku Isi, bwagaragaje ko ariwe mugore munini wa mbere ku Isi kuko afite ibiro 500 mu gihe undi wari usanzwe uzwi witwa Pauline Potter ukomoka muri Amerika yari afite ibiro 292 mu mwaka wa 2010.
Eman Ahmed Abd El Aty, ari ku butaka bw’ubuhinde mu gihe kitaramenyekana kuko agomba kwitabwaho n’abaganga bagomba kumubaga kugira ngo abashe kugabanya ibiro by’umurengera afite.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com