Kamonyi: Mu gikorwa cy’umuganda, uwacitse ku icumu rya Jenoside utagiraga aho kuba yahawe inzu
Mu gikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2017, mu murenge wa Rukoma haremewe uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ahabwa inzu yo kubamo ndetse anahabwa ibikoresho n’ibigomba kumutunga.
Igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare 2017 mu murenge wa Rukoma cyaranzwe no kuremera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aho yahawe inzu yubakiwe na Koperative UMURAVA (yatangiye ari ikimina), inzu ifite agaciro kari hejuru ya Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda. Yanahawe ibikoresho n’ibyo kurya birimo Umuceri, Akawunga, Ibishyimbo, Matora yo kuryamaho n’ibindi.
Bahunde Michel, waremewe nyuma yo kubona igikorwa cy’urukundo cyakozwe, yashimye abamufashije we n’umuryango we kubona inzu yo kubamo, ndetse ko yumva abaye umusore. Yashimiye kandi ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma bwo bwatumye ibi byose bishoboka agahabwa inzu, bakamuha bimwe mubimutunga n’ibikoresho bitandukanye.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’akarere ka Kamonyi, yashimye cyane iki gikorwa cyo kubonera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 inzu abamo, asaba abaturage n’ubuyobozi gukomeza kubaka ubu bufatanye.
Nkurunziza Jean de Dieu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukoma yabwiye intyoza.com ko iki gikorwa ari kimwe mu bikorwa biyemeje nk’ubuyobozi bafatanije n’abaturage ko kandi biyemeje kubigira umuco. Avuga ko iyi nzu ari iya gatatu yubatswe kubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi bafasha abatishoboye kubona aho baba. Abaherukaga kubakirwa ni uwitwa CYUSA I Kanyinya hamwe n’umuturage witwa SURWUMWE wabaga mu giti cy’isombe.
Nkurunziza, yatangaje kandi ko hari abaturage 11 badafite amazu yo kubamo ariko ngo iyi Koperative yiyemeje kubaka indi nzu imwe hanyuma abandi nabo ngo bizeye ko mu bufatanye n’abaturage n’ubuyobozi hazaboneka ibisubizo bityo udafite aho aba akabasha kubona inzu yo kubamo kuko ngo ubufatanye no kwishakamo ibisubizo aribyo bashyize imbere.
Inzu Bahunde Michel yahawe, yubatse mu kagari ka Murehe umudugudu wa Kamuzi mu murenge wa Rukoma. Igikorwa cyo guhabwa inzu cyabimburiwe n’umuganda wo kubaka imirima y’igikoni n’agatanda k’o kumukirizaho amasahani.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com
One Comment
Comments are closed.
Twiyubakire igihugu kuko tuzi ibitubereye. Cop. Umurarava mukomereze ahooo