Kamonyi: Akarengane k’abaturage basoreshwa amatungo n’imyaka bagiye mu isoko ntibabona iherezo
Abaturage barema amasoko atandukanye mu karere ka Kamonyi bakomeje gutaka akarengane bagirirwa n’abakozi bashinzwe iby’imisoro aho uzanye itungo cyangwa imyaka mu isoko asabwa gusora mbere yo kwinjira mu isoko.
Haba mu isoko rya Bishenyi rirema kuwa gatatu, haba irya Musambira rirema kuwa Gatanu haba se n’irya Mugina rirema kuwa Kane, irya Gashyushya n’andi, abaturage bakomeje gutaka akarengane bagirirwa n’abashinzwe kubasoresha mu gihe umuturage azanye itungo cyangwa imyaka ashaka amafaranga yo kwikenuza. Utayatanze mbere yo kwinjira mu isoko itungo ngo rirafatirwa ukajya kuyashaka cyangwa se ukarisubizayo, uriguze nawe kandi ngo ararisorera.
Benshi mu baturage barema aya masoko baganiriye n’ikinyamakuru intyoza.com batangaza ko bamaze igihe kitari gito batakambira ubuyobozi ngo bubarenganure hahagarikwe ibyogusoresha itungo cyangwa imyaka y’umuturage uje mu isoko kwishakira amafaranga ngo yikenuze mu gihe ngo n’umucuruzi uguze yongera agasora. Gusa abaturage bavuga ko ngo nta gikorwa.
Abarema aya masoko, bahuriza ku kuvuga ko uzanye ihene, inkoko, urukwavu, imbeba za kizungu ingurube n’andi matungo, imyaka yejejwe n’umuturage ngo asabwa gutanga umusoro ahanini uri hagati y’amafaranga 200 na 500 y’u Rwanda mbere yo kwinjira mu isoko ngo agurishe agatungo ke cyangwa se imyaka aba yazanye ayikuye murugo.
Iki kibazo, abaturage bavuga ko babona ari akarengane bagirirwa kuko ngo itungo risora kabiri, umuturage warizanye n’uriguze. Basaba ko harebwa uko bagenerwa nibura umwanya wabo wihariye mu isoko bagatandukanywa n’abacuruzi basanzwe bityo umuturage winjiye mu isoko akaba azi ikibanza yerekezamo bijyanye n’icyo azanye kugurisha aho kugira ngo bajye batangirwa babuzwe no kwigurishiriza itungo cyangwa imyaka dore ko ngo batanabona impamvu yo gusoresha itungo cyangwa imyaka bakuye murugo mugihe atari abacuruzi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi ntabwo buhakana ko ibi bidakorwa, gusa buvuga ko ari amakosa akorwa n’abasoresha nubwo kurundi ruhande buvuga ko n’abaturage hari ubwo bihindura abacuruzi kubavangura n’abacuruzi basanzwe ngo bikagora.
Tuyizere Thadee, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ku murongo wa terefone yabwiye intyoza.com ati:” iki kibazo n’ejobundi abaturage barakimbajije mu nama, gusa ikigaragara ni uko abantu baba batatanze amakuru ngo dukumire hakiri kare, ubundi ntibyemewe ariko urumva usoresha we ashobora guhutaza umuturage cyangwa kuba yamwishyuza kandi umuturage we aba arengana cyangwa akamwitiranya n’ucuruza kuko nabyo bijya bibaho.”
Uyu muyobozi avuga ko muri uku kwitiranya abaturage n’abacuruzi biterwa nuko hari abaturage bagenda bavuga ngo ni abaturage ariko ngo ugasanga bararangura iby’abandi bakabicuruza maze ngo bamwishyuza akavuga ko ari umuturage, ari umuhinzi.
Tuyizere, avuga ko icyo yabwiye abaturage ari nacyo ubuyobozi bukangurira n’abandi ngo ni ugufasha ubuyobozi aho babimenye bagahamagara ubuyobozi kuko ngo uburyo bwo guhita bagera aho ikibazo kiri buhari, gusa na none ngo ikibazo ni uko babivuga byarangiye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com