Kwibuka23: Abanyarugarika barashimira izamarere zahagaritse Jenoside zigakiza ubuzima
Mu kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abanyarugarika ho mu karere ka Kamonyi barashima ingabo z’inkotanyi zahagaritse Jenoside zikabakura mu menyo ya rubamba zikabaha ubuzima.
Abatuye umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi, bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakoze urugendo rushushanya inzira y’umusaraba abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside bakoze, banyujijwemo bahigwa n’abashakaga kubica, barashima ubutwari bukomeye bw’ingabo zabahaye ubuzima.
Nsengiyumva Celestin, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika ubwo bari bashoje urugendo bageze aho bibukiye ku rwego rw’umurenge ayoboye banasoza icyumweru cyahariwe kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, yibukije muri macye amateka y’inzira y’umusaraba abatutsi ba Rugarika banyuze bahigwa n’abicanyi, yanagarutse kandi ku butwari bw’ingabo z’inkotanyi zabakijije.
Yagize ati:”izamarere zakandagiye mu murenge wa Rugarika mu cyahoze ari komine Runda mu kwezi kwa gatandatu 1994 zanyuze mu bice byose zidasize na hamwe maze zirokora abari bagihumeka. Iyo twibuka twibuka no kubashimira kandi na none tukazirikana ko harimo abatakaje ubuzima bwabo bagamije kurokora abantu, nabo turabibuka.”
Seraphine Nyirankunzi, yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 agita ati:” Ingabo z’igihugu zadukuye mukaga, twari tugeze kure umuntu asigaye avuga ati Mana ubu navukiraga iki koko!, twageze aho tuvuga tuti Mana twavukiye iki kugira ngo turuhe umuruho umeze gutya, ingabo z’igihugu zagaruye igihugu nazikunze, perezida w’Igihugu naramukunze cyane kuko yatugaruriye amahoro.”
Abaturage ba rugarika baganiriye n’intyoza.com muri rusange bashima ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda bavuga ko arizo bakesha ubuzima, ko iyo zitabagoboka ngo zitabare ubuzima bwabo nta wari kurokoka, bashima kandi intambwe bamaze kugeraho mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kuko bavuga ko hari abatiyumvishaga uburyo bazongera kwicarana n’ababahekuye bakabicira umuryango ariko ubu ngo babanye mu mahoro barafatanya kubaka igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com