Yashyize ubusugi bwe ku isoko, atangazwa n’akayabo k’amamiliyoni umuguzi yatanze
Umunyarumaniya kazi w’imyaka 18 y’amavuko, yatangajwe no kubona akayabo k’amayero (Euros) yatanzwe n’umugabo w’umucuruzi ukomeye i Hong Kong ho mu Bushinwa agura ubusugi bwe bwari bwashyizwe ku isoko.
Alexandra Khefren, umukobwa w’umunyarumaniya ukiri muto kuko afite imyaka 18 y’amavuko, yatunguwe n’akayabo k’amafaranga akoreshwa ku mugabane w’uburayi ( ama Euros) yatanzwe n’umugabo w’umucuruzi ukomeye ayagura ubusugi bwe yari yashyize ku isoko.
Uyu mukobwa ukiri muto, mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize wa 2016 yari yashyize ubusugi bwe ku isoko avuga ko ashaka umuguzi, yatangazaga ko akeneye amafaranga kugira ngo abashe kuguriramo ababyeyi be inzu ndetse andi akamufasha kwiga amasomo ye muri kaminuza ya Oxford.
Nyuma y’amezi atagera kuri atanu Alexandra ashyize ubusugi bwe ku isoko, atangaza ko yabonye umuguzi, ko yanatunguwe n’igiciro kiri hejuru mu buryo atatekerezaga. Umuherwe wa Hong Kong mu Bushinwa yatanze Miliyoni 2.3 z’ama Euros, uyavunje mu manyarwanda aragera kuri Miliyari ebyiri na miriyoni hafi magana abiri.
Hatitawe ku byamuvuzweho, Alexandra aracyari uwo yariwe, avuga ko inzozi ze zigiye kuba impamo, gusa ngo amafaranga yatanzweho kuriwe ni ibitangaza, ni nk’inzozi kuko atariko yabitekerezaga.
Akomeza avuga ko umubiri we ari umwimerere, ko nta biwangiza byamugezeho. Nkuko fr.news dukesha iyi nkuru ikomeza ibivuga, Alexandra ngo yanyujije ukugurisha ubusugi bwe kuri internet, ubwo yatangazaga ko ashyize ubusugi bwe ku isoko benshi byarabatangaje, abandi barababaye, yiswe amazina atandukanye mabi ndetse benshi baramugaye nubwo birangiye abikuyemo akayabo k’amafaranga atarotaga kuzabona.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com