Kayonza: Bigiye hamwe uko hanozwa umutekano wa banki n’ibigo by’imari iciriritse bihakorera
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Mata 2017, mu murenge wa Mukarange, akarere ka Kayonza habereye inama yahuje inzego zitandukanye hagamijwe kurebera hamwe uko hanozwa umutekano w’amabanki n’ibigo by’imari iciriritse bikorera muri aka karere.
Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Jean Claude Murenzi ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza, Chief Inspector of Police (CIP) John Nsanzimana, ikaba yahuje kandi abayobozi b’amashami ya za banki zose n’ibigo by’imari iciriritse bagera kuri 25, bakorera mu karere ka Kayonza ndetse n’abahagarariye ibigo byigenga bishinzwe umutekano kuri izi banki na biriya bigo by’imari.
Ku murongo w’ibyigwa muri iyi nama, habanzaga umutekano w’amashami ya banki n’ibigo by’imari, kuvugurura imikorere y’ibigo bihashinzwe umutekano, imicungire y’abakozi b’izi banki ndetse n’ingamba zo gukumira ubujura bwakorerwa kuri ibi bigo biba bibitse amafaranga y’abaturage.
Mu ijambo rye, umuyobozi w’akarere ka Kayonza, JC Murenzi yavuze ko amabanki n’ibigo by’imari iciriritse ari abafatanyabikorwa b’ingenzi b’akarere mu iterambere ryako aho yagize ati: Ubuyobozi buha agaciro akazi kanyu kandi bwemera uruhare mugira ku iterambere ry’abaturage, akarere n’igihugu muri rusange.
Meya Murenzi yavuze ko nk’uko abaturage bagira uruhare ku mutekano wabo n’uw’ibyabo, n’ubuyobozi bw’amabanki na biriya bigo bakwiye kugira uruhare rugaragara ku mutekano w’ibigo byabo aho yagize ati:”Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano za Leta, zikwiye kuza zunganira ingamba muba mwarishyiriyeho ku mutekano w’ibigo mukoreramo, ingendo z’amafaranga mukora n’ibindi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza, CIP Nsanzimana yibanze ku mikorere y’abashinzwe umutekano (security guards) kuri za banki n’ibigo by’imari iciriritse aho yagize ati:”Ahenshi usanga hagenewe abatarenze babiri, bagasimburana hagati yabo iminsi yose, abo bantu ni bake cyane kandi ntibabasha kuzuza inshingano zabo muri ubwo buryo bw’imikorere dore ko hari n’aho batari.
CIP Nsanzimana yakomeje asaba abaje bahagarariye ibigo byigenga bishinzwe umutekano kongera umubare w’abashinzwe umutekano ndetse no kubaha ibyangombwa byatuma buzuza neza inshingano zabo.
Aha yagize ati:”Tugomba kwibuka ko dushinzwe kurinda ibya rubanda, iyo tutabikoze neza, tuba tutubahirije inshingano zacu kandi bituma abaturage badutera icyizere, niyo mpamvu dukwiye kurushaho kunoza imikorere.
Ryumugabe Lambert uhagarariye ikigo ISCO mu karere ka Kayonza, yavuze ko we na bagenzi be, babicishije ku bigo bahagarariye, bagiye kuvugurura imikorere no kunoza serivisi batanga kugirango umutekano w’ibigo bashinzwe kurinda ube ntamakemwa kuko biri mu nyungu z’abaturage.
Mu bindi inama yasabye, harimo gusaba ubuyobozi bw’ibigo byigenga bishinzwe umutekano ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amakoperative RCA, kongera umubare w’abarinda kuri za banki, aho bava kuri babiri bakaba bane kugirango bakore neza ibyo bashinzwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com