Abagabo 3 batawe muri yombi bakekwaho ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge no gukora magendu
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho ubufatanyacyaha mu gucuruza ibiyobyabwenge (urumogi) ndetse no gukora magendu z’inzoga z’amalikeri babivana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abagabo bafunzwe na Polisi, bakekwaho ubufatanyacyaha mu gucuruza ibiyobyabwenge (urumogi) no gukora magendu y’inzoga z’amalikeri babivana muri Kongo ni; Nizeyimana Antoine, Musabyimana Issa na Hategekimana Augustin.
Uko ari batatu, umwe ni umushoferi, undi akaba umumotari hanyuma uwagatatu akaba ushinzwe kujyana imari (urumogi) aho bamutumye, bombi ntawe uhakana uruhare rwe mu gutwara urumogi cyangwa se izi nzoga za magendu, gusa uretse umwe ubyemera nk’uwabikoraga ndetse ubimazemo imyaka igera muri ine, abandi bavuga ko batari bazi ibyo barimo.
Urumogi rwafashwe rugizwe n’udupfunyika ibihumbi 84(utubule) rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera muri miliyoni 25 udashyizemo agaciro k’inzoga za magendu zafashwe ngo kuko kataramenyekana.
Nizeyimana Antoine, wemera ko amaze muri ubu bucuruzi imyaka ine aganira n’itangazamakuru yagize ati:” Nakoreye igihugu ndi mu ngabo z’u Rwanda nza gusezererwa, ngeze hanze ubuzima burancanga, bitewe n’abana nari mfite ndi kuvuga ngo ntacyo ngomba kubahereza, nza kwinjira muri kano kazi ko gucuruza forode kuko ntahandi nabonaga akazi, najyaga gusaba akazi nkakabura, nza kubona umuntu w’umuvandimwe, arambwira ngo ngwino nkwigishe akazi, akazi nkinjiramo, nari nkamazemo imyaka 4, nacuruzaga ibi biyobyabwenge (Urumogi) mbikuye mu gihugu cya kongo, ngacuruza n’inzoga zivuyeyo, byose nabyambukirizaga hamwe.”
Nizeyimana, avuga kandi ko kuriwe gukera afashwe atari yakemera ko ibyo yakoraga ari amakosa nubwo ngo azi ko byangiza ubuzima bw’abantu, ko iyo adafatwa n’ubundi yumva atari kwemera ko ari icyaha, avuga ko adakora wenyine, ko afite ikipe akorana nayo. Gusa birangira avuga ko asaba imbabazi Leta y’u Rwanda.
Musabyimana Issa, ukora akazi k’ubumotari nawe akaba yaratawe muri yombi, avuga ko yatwaye umugenzi atazi ibyo batwaye akaza kubimenya bafashwe na Polisi, gusa avuga ko atazongera gutwara umugenzi uwo ariwe wese afite umuzigo, aho kumutwara ngo yakwemera akicwa n’inzara dore ko ngo ibyamubayeho byamuhaye isomo.
Hategekimana Augustin, wagombaga kujyana umuzigo (urumogi) ari nawe wafashe umumotari ngo amutware, yatangaje ko yimenyerezaga iby’ubukanishi mu garage nyabugogo, aho uwamutangiye amafaranga ngo agiriye hanze agasigara wenyine, ngo umushoferi wazaga gukoresha imodoka bari bamaze kumenyerana yamutekerereje ibye maze niko kumubwira ko azajya amuhamagara akamwoherereza akantu ( akazigo k’urumogi kuko nirwo yafatanywe) hanyuma akamubwira aho arujyana, avuga ko atamubwiye ibyo yagombaga kujya ajyana ko yamenye iby’aribyo afashwe na Polisi.
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko kugira ngo aba bagabo uko ari batatu bafatwe habayeho ubufatanye bw’abaturage na polisi, ashima cyane ubu bufatanye ndetse agasaba abaturage ko bwakomeza kugira ngo harusheho gukumirwa no kurwanya ibyaha.
ACP Badege agira ati:” Burigihe tugera ku gikorwa nk’iki cyiza cyo kurwanya ibyaha ku bufatanye n’abaturage, kuva byambuka mu nzira zitari imihanda izwi, biva muri kongo binjira Rubavu muri mahoko aho babibika bategereje imodoka zibipakira, yagera muri Kigali imaze kwinjira ikaba ifite uburyo itangira kubihereza ababitwara mu makaritsiye, hari uburyo Polisi ifatanya n’abaturage b’inyangamugayo kugira ngo isenye udutsiko nk’utu ngutu, niko bigenda buri gihe, ni nabyiza, turabashimira kugira ngo bakomeze.”
ACP Badege, akomeza avuga ko ibyafashwe yaba urumogi yaba na magendu ngo byombi ni ibyaha biremereye mu buryo bwose, yaba mu bujyanye no kuba ari icyaha nyirizina, yaba mu bujyanye no kwangiza ubuzima, yaba mu bujyanye no kwangiza ubukungu bw’igihugu. Akomeza agira inama abantu kwinjira mu bucuruzi buzwi bwanditswe, bwemewe n’amategeko.
Avuga ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge no gukora magendu yagize ati:” Imodoka yari ipakiye uru rumogi n’inzoga za magendu izatezwa cyamunara; naho uru rumogi rwo ruzangizwa. Ababishoyemo amafaranga bagize igihombo gikomeye. Ibi byiyongera kandi ku bihano bikomeye; aho uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge kuri ubu buryo ahanishwa igifungo kigera ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni icumi.”
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com