Malariya yahagurukiwe, Umubu uyitera urahigirwa hasi hejuru, aho akayo ntikagiye gushoboka!
Nyuma yo gusanga inzitira mibu idahagije mu kurwanya malariya, nyuma kandi yo gusanga gutema ibihuru, gukuraho ibyobo, imyanda, ibizenga n’ibindi birekamo amazi imibu ishobora kwihishamo bidakemura ikibazo ngo kirangire, ingamba zindi zakajijwe ngo malariya irwanywe burundu.
Ubwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Mata 2017 mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Malariya ku isi, umunsi wizihirijwe mu Ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye mu murenge wa Simbi, hagarutswe ku ngamba zagiye zifatwa hagamijwe kurwanya indwara ya malariya zirimo itangwa ry’inzitiramubu, ubukangurambaga bwakozwe n’ibindi hagamijwe kwirinda malariya. Hanatangijwe kandi ingamba nshya zirimo gutera umuti mu nzu harwanywa malariya ndetse hanamurikwa ibikoresho bindi bigamije gufasha kurinda umubu utera malariya.
Abaturage bo muri uyu murenge wa Simbi baganiriye n’intyoza.com bavuga ko bazahajwe na malariya, bamwe bati ntacyo tudakora ngo twirinde ariko bikarangira tuyirwaye cyangwa se tuyirwaje.
Habimana Bonaventure, umuturage agira ati:” Malariya rwose abantu bararwara buri kanya, ku buryo nta rugo ushobora kurenga hatarwaye umuntu, usibye gufashwa n’abajyanama b’ubuzima baba bari mu midugudu nyine no gufashwa n’ikigo nderabuzima cya Simbi gihora gikinguye amasaha yose.” Akomeza avuga ko Abajyanama b’ubuzima babashishikariza kurwanya Malariya turyama mu nzitira mibu, gutema ibihuru biri hirya no hino hakikije urugo, gukinga amadirishya n’inzugi kare, kwivuza ukimara gufatwa n’ibindi. Usanga kandi n’inzego z’ibanze kuva ku mudugudu no mu kagari badushishikariza kwirinda malariya.
Nkomejegusenga Euphrasie, umujyanama w’ubuzima avuga ko Malariya abona yiyongera cyane, agira ati:” nk’ejo mu mudugudu twakiriye abantu 95 ariko muribo 65 twabasanzemo maraliya, tubona bikabije. Icyo tubafasha hejuru y’inama tuba twabagiriye z’ibyo bakora ngo birinde malariya, iyo dusanze barwaye, baduhaye imiti ivura malariya, dukurikije ikigero umuntu arimo turayibaha. Iwacu aha usanga abantu bavuga ngo umubu w’iki gihe uryana cyane, iyo ukurumye ugira ngo ni nk’inzoka ikuriye, gusa tugerageza kwegera abaturage dufatanije n’ubuyobozi ubona hari ikigenda kigabanuka.” Iki gikorwa rero cyatangijwe cyo gutera umuti mu nzu ni cyiza ahari kizadufasha cyane.
Jeanine Condo, umuyobozi w’ikigo cya Minisiteri y’ubuzima cyita ku buzima-RBC mu ijambo rye yavuze ko marariya yahagurukiwe, ko ndtse abayirwara bakomeje kwiyongera kugera aho ubu ngo mu bantu babiri umwe aba ayirwaye, ingamba ngo zo guhangana nayo ngo zigomba kuba nyinshi kandi mu buryo bwose.
Yagize ati:” Mu kwezi kwa gatatu gushize, mu turere icumi twa mbere mu Rwanda mu kugira abarwayi ba Malariya, dutandatu twose tuboneka mu Ntara y’amajyepfo, aritwo Huye, Nyanza, Kamonyi, Ruhango, Muhanga na Nyaruguru. Minisiteri y’ubuzima ifatanije na RBC yashyizeho ingamba zo kurwanya Malariya mu gihugu cyacu arizo; gutanga inzitiramibu ku buntu kandi hose, kuvura abaturage mu mudugudu, kuvura abakene ku buntu, gutera umuti wica imibu n’izindi.”
Condo yakomeje agira ati:” Turatangiza ku mugaragaro gahunda yo gutera umuti mu karere ka Huye na Nyanza kugira ngo dufatanye kurandura malariya burundu mu turere twacu, minisiteri y’ubuzima iboneyeho ku bibutsa kugira uruhare mu kurwanya malariya aho mutuye mukoresheje inzitira mubu twabahaye, isuku aho dutuye.” Yashoje yifuriza abanyarwanda muri rusange amahoro no kugira ubuzima buzira malariya.
Eugene Muzuka, umuyobozi w’akarere ka Huye yabwiye itangazamakuru ko bamaze igihe bahanganye n’ikibazo cya malariya, ko rero bagize amahirwe gahunda yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya malariya bikabera mu karere ayoboye ndetse hamwe n’igikorwa cyo gutera umuti urwanya imibu mu nzu z’abaturage. Avuga ko gahunda y’igihugu yo kurwanya malariya bayigize iyabo ndetse n’abajyanama b’ubuzima bakaba bagerageza kwegera abaturage bakabasanga mungo bakabapima ndetse bakabaha n’ubuvuzi bw’ibanze. Avuga ko igikorwa cyo gutera umuti mu nzu kidakuraho gahunda zisanzwe zo kurwana malariya harimo kurara mu nzitiramubu n’izindi, gusa ngo ni igikorwa kigamije guhashya malariya mu buryo bugari.
Dr Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi wa porogaramu y’igihugu yo kurwanya malariya akaba akorera muri minisiteri y’ubuzima, avuga ko malariya igenda izamuka bitewe n’umukamuko w’imvura ariko kandi ngo n’ubushyuhe bwaje. Avuga ko ingamba zo guhangana nayo zihari zirimo na gahunda yatangijwe yo gutera umuti wica imibu mu nzu z’abaturage.
Avuga ko kuba malariya yarazamutse cyane muri utu turere ntaho bihuriye n’ikoreshwa nabi ry’inzitiramibu kuko ngo zatanzwe ahantu hose nubwo haba abazikoresha nabi, ahubwo ngo duhuriye ku kuba n’ubusanzwe ari uturere usanga dushyuha cyane, aho mu gihe cy’umukamuko w’imvura usanga imibu yiyongera cyane bitewe ahanini nuko hazamuka ubushyuhe maze bugahura n’amazi yaretse mu gihe cy’imvura, ariko kandi ngo ni uturere usanga tugira amazi areka, hakaba kandi ibikorwa nk’ibyo gucukura amabuye, ibirombe usanga birekamo amazi igihe kirekire no mu gihe cy’izuba ugasanga amazi arahari, kuba rero dushyuha ngo usanga imibu yororoka kurusha ahandi. Ibi kandi ngo ni nabyo bishingirwaho hafatwa ingamba zikaze zo guhashya malariya bitewe n’umwihariko wa buri karere.
Mu kurwanya indwara ya Malariya, abaturage muri rusange basabwa guhaguruka bivuye inyuma bakayirwanya, baryama mu nzitira mibu irimo umuti, bakura ibinogo, ibigunda, imyanda n’ibidendezi birekamo amazi hamwe n’ibindi byose byaba indiri y’imibu kimwe kandi no gushishikarira gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta zigamije gukumira no kurwanya malariya.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com