Ibikorwa bya polisi y’u Rwanda mu kurwanya ubujura mu mujyi wa Kigali, akabajura kashobotse
Imibare ituruka muri Polisi y’u Rwanda yerekana ko ingufu nyinshi zashyizwe mu kurwanya ubujura zatanze umusaruro, aho 75% by’ibyibwe mu mezi 8 ashize byagarujwe.
Ibyibwe biri mu bwoko 54 birimo za mudasobwa, amaterefoni, za tereviziyo, Ipadi, na radiyo. Mu bindi byafashwe byari byaribwe harimo ibyuma bifotora impapuro n’ibindi byifashishwa mu kwerekana inyandiko n’amashusho, moto n’ibindi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yagize ati:” n’ubwo imibare y’ubujura idakanganye, icy’ingenzi tuba dushaka ni uko hatabaho icyaha na kimwe cyaba icy’ubujura cyangwa se ikindi. Ikigamijwe ni uko byagabanyuka ku buryo bugaragara ku rwego rwo hasi rushoboka.
Yakomeje agira ati:” iyo ibyaha by’ubujra bibaye byinshi, dukoresha uburyo butandukanye butanga igisubizo kirambye, harimo ishyirwaho ry’umutwe wihariye ushinzwe by’umwihariko kuburwanya, kumenya ahantu hakunze gukorerwa ubwo bujura, harimo n’ahagurishirizwa ibyo bijurano bityo tukahakorera ibikorwa byacu, ndetse by’umwihariko twongera n’ubufatanye n’imikoranire myiza n’abaturage mu buryo bwo gutanga amakuru ku buryo bifasha mu gufata abakekwaho ubwo bujura n’ibindi byaha tukanamenya aho baba babihishe cyangwa byagurishijwe”.
Imibare yo muri Polisi y’u Rwanda ikomeza yerekana ko ubu ku munsi habarurwa ibirego bibiri by’ubujura mu gihe mbere hakirwaga ibirego bitanu.
Kuba ibyibwa bifatwa ndetse n’abajura bakaba bafatwa, bituruka ahanini ku bintu byinshi birimo kuba ba nyirabyo (ibyibwe) batanga amakuru vuba, bityo bigafasha Polisi y’u Rwanda kubishakisha hakiri kare mu bikorwa byayo binyuranye, ndetse hakaniyongeraho amarondo y’abaturage, ubukangurambaga buhoraho mu kurwanya ibyaha n’ibindi .
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati;” hari ubwo rimwe na rimwe abibwe batanga ibirego nyuma y’umunsi umwe, mu minsi ibiri, nyuma y’icyumweru ndetse bamwe ntibanatange n’ikirego nyuma y’uko bibwa. Ikindi kibazo kiboneka ni uko hari ubwo abibwa ibikoresho byabo baza nta bimenyetso by’ibintu byabo byerekana ko babiguze. Niyo mpamvu hari ibikoresho tugifite mu bubiko bwacu byabuze ba nyirabyo”.
Yasabye abaturage kugura ibikoresho mu maduka yemewe afite ibyangombwa bibemerera gukora ubucuruzi bakareka kugurira mu nzira n’ahandi hantu hatazwi, kubika neza inyemezabuguzi ndetse bakajya bihutira gutanga ibirego byabo kuri Polisi ibegereye mu gihe bibwe ibikoresho runaka.
Mu rwego rwo gutera inkunga ibikorwa byo kurwanya ibyaha, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye, mu minsi ishize ubwo yasozaga amasomo y’abapolisi bashya bato no kubinjiza mu kazi, yavuze ko Leta irimo gusuzuma neza no gukora ubugororangingo bw’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha, hagamijwe ko abakora ibyaha batabigira umuco wo kongera kubisubiramo mu gihe barangije ibihano byabo ndetse no guca intege abifuza gukora ibyaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com