Nyarugenge: Hatawe muri yombi uwahaga abantu impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano
Mugabe Jean Baptiste afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge nyuma y’aho Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge imufatanye impushya ebyiri zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Kiyovu, mu murenge wa Nyarugenge ku itariki 4 Gicurasi 2017.
Yagize ati,”Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano mu muhanda bamufatiye mu cyuho arimo guha uwitwa Mukashema Francine uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyiciro cya B rw’urwiganano. Bamaze kumufata, baramusatse, bamusangana urundi na rwo rw’urwiganano rw’icyiciro cya A rwa Nsengiyumva Silas. Bamufatanye kandi Irangamuntu y’uwitwa Sindikubwabo Napoleon n’amafoto magufi atanu y’abantu batandukanye; tukaba dukeka ko ibyo bindi byari ibyo kwifashisha mu gukorera ba nyirabyo cyangwa kubakoreshezera impushya z’inyiganano.”
Yakomeje agira ati:” Mukashema yavuze ko Mugabe yamusabye ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda amwizeza ko azamufasha kubona uruhushya rwo gutwara imodoka rw’icyo cyiciro (B).Yamubeshye ko ari Umupolisi kugira ngo yizere ko ibyo amubwira ari ukuri, kandi ko abishoboye.”
CIP Kabanda yavuze ko Mukashema yamuhaye ayo mafaranga; hanyuma undi amuzanira Uruhushya rw’urwiganano, amubeshya ko ari ruzima; akaba ari na bwo Polisi yamufatiye mu cyuho.
Yongeyeho ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane abafatanya na Mugabe gukora no kugurisha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda yagiriye inama abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko zirimo gukora ibizamini; ubitsinzwe akihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde; aho kugura inyiganano.
Mu butumwa bwe yagize na none ati:”Bene abo batekamutwe babeshya abantu ko bafitanye ubucuti n’abapolisi batanga impushya zo gutwara ibinyabiziga; hanyuma bakabasaba amafaranga bababeshya ko ari ayo kubaha kugira ngo bazibahe badakoze ibizamini; hanyuma bikarangira babahaye iz’inyiganano.”
Yaburiye abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa bitewe n’ingamba zitandukanye zafashwe na Polisi y’u Rwanda zirimo ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga rigezweho rizitahura ryitwa Hand-Held Terminal (HHT).
Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com