Imyuzure mu kirwa cya Zanzibar yatumye amashuri afungwa
Ikirwa cyigenga cya Zanzibar mu gihugu cya Tanzaniya, imyuzure yatumye amashuri ahagarikwa ndetse abantu 9 bakaba baburiwe irengero aho uduce twinshi twarengewe n’amazi y’imvura.
Amashuri yose ari mukirwa cyigenga cya Zanzibar mu gihugu cya Tanzaniya, yasabwe gufunga imiryango nyuma y’aho imvura nyinshi iguye igateza imyuzure, Minisitiri ushinzwe uburezi niwe wasabye ko aya mashuri aba afunze kubera iyi myuzure.
Ubutegetsi bwa Zanzibar, nkuko tubikesha bbc bwavuze ko ibi byakozwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano w’abanyeshuri n’abarimu nyuma y’aho imvura nyinshi igwiriye igateza imyuzure amwe mu mashuri akarengerwa.
Amakuru atangazwa, avuga ko imihanda muri iki kirwa kigenga cya Zanzibar yononekaye, uduce twinshi twarengewe n’amazi y’imvura, ubwato bukarohama ndetse abantu 9 bakaba baburiwe irengero.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com