Rubavu: polisi yasabye abikorera kwirinda gukoresha abana imirimo itemewe
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi yasabye abikorera bo mu Mujyi w’akarere ka Rubavu kwirinda gukoresha abana imirimo ibuzanyijwe n’amategeko no kutagira uwo bemerera kubahera ibisindisha mu nzu zabo.
Ubu butumwa yabubahereye mu kiganiro yagiranye na bo ku itariki 28 Gicurasi 2017 nyuma y’umukino w’amaguru wahuje abo bacuruzi n’abapolisi bakorera muri aka karere. Umukino warangiye Polisi itsinze aba bacuruzi ibitego 3 kuri 2.
Ikiganiro cyari kigamije kuganira no gufatira hamwe ingamba zo gukumira ibyaha bikorerwa abana birimo kubaha ibisindisha, kubikoreza imitwaro iremereye no kubakoresha imirimo itemewe mu tubare, resitora, hoteri, mu mazu y’amacumbi, n’ahandi.
ACP Karasi yatangiye abasobanurira umwana uwo ari we; aha akaba yarababwiye ko umwana ari umuntu utagejeje imyaka 18 y’amavuko.
Yagize ati:”Hari bamwe mu bacuruzi bakoresha abana bitewe n’uko babahemba amafaranga make ugereranyije n’ayo bakwa n’abantu bakuru. Hari kandi ababasohokana bagamije kubagurira ibisindisha birimo inzoga z’amoko atandukanye. Ibyo byose bigomba kwirindwa; kubera ko, usibye kuba ari ibyaha; ni no kwangiza ahazaza habo nk’amaboko y’igihugu.”
Yasabye by’umwihariko ba nyiri utubare, hoteri, resitora, inzu z’imyidagaduro n’abafite inzu z’amacumbi kutemerera uwo ari we wese kuhahera umwana inzoga.
ACP Karasi yakomeje ababwira ati:”Nihagira ubabwira ko ashaka icyumba cyo kuraranamo n’umwana; muzamwangire; ahubwo mubimenyeshe Polisi kugira ngo ibikurikirane mu maguru mashya kuko hari ababa bashaka aho kubasambanyiriza. Uzahabaha azaba akoze ibinyuranyije n’amategeko.”
Yababwiye kandi ati:”Mwakira, kandi muha serivisi abantu bava imihanda yose; kandi nta gitangaza kuba muri bo hashobora kubamo abanyabyaha. Murasabwa kwandika neza imyirondoro y’abo mucumbikira kugira ngo nahakorera icyaha runaka, cyangwa arimo gushakishwa kubera ibyaha runaka byorohe kumufata.”
Umuyobozi w’Abacuruzi bo mu karere ka Rubavu, Niyonsaba Dieu Donné yashimye Polisi ku kiganiro yagiranye na bo agira ati:”Twamenye imirimo tubujijwe gukoresha abana, kandi ko tugomba kutemerera abakiriya bacu kubaha ibisindisha.”
Niyonsaba yasabye bagenzi be gukirikiza inama bagiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abandi bagiranye na bo ibiganiro.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com