Kamonyi: Bahawe amashanyarazi bashima Perezida Kagame n’imiyoborere ye myiza
Umuryango wa Niyonsaba Jeanne d’Arc na Mwimanyi Elias, nyuma y’igihe kitari kinini bahawe inzu yo kubamo dore ko ari umwe mu miryango itishoboye mu karere ka Kamonyi ndetse ukaba ubariwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bahawe amashanyarazi y’imirasire y’izuba muri gahunda ya Leta yo kugeza umuriro ku miryango itishoboye, bashima Perezida Paul Kagame n’imiyoborere ye myiza.
Niyonsaba Jeanne d’Arc atuye mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Gacurabwenge, atangaza ko uburyo yabonyemo umuriro nubwo ngo byamutunguye ariko asanga byose bituruka ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame irimo no kwita ku bacyene cyane.
Agira ati:” Uyu muriro ukuntu nawubonye, Njye numvise ko ari ukubera imiyoborere myiza ya perezida paul kagame, yitaye kubacyene cyane agira ngo nabo bazamuke bagere ku iterambere, ubundi mba mucyiciro cya mbere, ndi umucyene pe, n’iyi nzu ubu nayubakiwe n’imiyoborere myiza, nagiye mu gishanga guhinga ngarutse nsanga bashyizemo umuriro, sinzi icyo nagereranya na perezida wa Repubulika, njyewe sinzi ahari uretse nko kuba nabona amajwi y’abantu nka 200 ngo nyamushyire, sinzi ntayo nabona uretse ko murugo rwanjye hazava umunani.”
Niyonsaba, avuga ko mu bitekerezo bye bya hafi ntaho yabonaga ashobora guhera avuga ko azabona umuriro, ibi byose ngo abihera ku kuba nta bushobozi yifiteho dore ko no kubaho kuriwe abibara bucyeye kuko byinshi abibona ku bufasha bugenerwa abatishoboye, ubundi se akajya guca inshuro mu gihe yaramutse afite agatege.
Mwimanyi Elias, umugabo wa Niyonsaba Jeanne d’Arc yabwiye intyoza.com ati:” Mwese muzi ko imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika paul Kagame adahwema guharanira no gushakira abanyarwanda imibereho myiza, ubwo rero nahise nishima nanjye numva ko ngiye mu mubare w’abari mu iterambere, nishimira uyu muriro ku buryo bukomeye.”
Akomeza avuga ko uyu muriro wakuye urugo rwe mu icuraburindi, ko batakinjira munzu nk’abatazi aho berekeza cyangwa se bamurikisha agatadowa n’ibishirira bakuye muziko, avuga ko abana byatumye ubu basigaye bagera murugo bakabasha gusubiramo amasomo yabo mu gihe mbere ijoro ryazaga bakarwana no gushaka uburyo bajya kuryama.
Agira ati:” Uretse kuba abana babasha gusubiramo amasomo ndetse buri wese igihe ijoro rije akaba aziko yinjira munzu atikandagira kuko agenda ahabona, uyu muriro iyo agaterefone kari murugo umuntu abasha kuba yagacomeka bityo bikarinda umuntu kujya kurushya umuturanyi, ibi ni ubufasha bwiza cyane dukesha ubuyobozi bwiza dufite, abamugera iruhande cyangwa se bakamugezaho ijwi, mutubwirire umubyeyi wacu dukunda cyane perezida Paul Kagame ko abanyarwanda tumushima cyane kuko azamura bose atarobanuye.”
Mwimanyi afite imyaka 60 y’amavuko, avuga ko mu myaka amaze ari ubwambere iwe abaye munzu ifite umuriro, ko ahandi yawubonaga ari mu gihe yabaga agenda aho uri cyangwa se yagiye gupagasa kubawufite iwabo mungo, avuga ko atari Kagame ntaho yateganyaga nabusa kuzagira umuriro munzu iwe ngo abe ahabona n’umuryango.
Uyu muryango uvuga ko ubayeho mu buryo bwo gufashwa n’abantu cyangwa se ugatungwa no guca inshuro (kujya gukorera umuntu umurimo akaba yaguha icyo urarira). Nubwo uyu muryango wahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, bagaya cyane abaje kuwubashyiriramo ngo kuko bajya kuwushyiramo babasabye kugira icyo bigomwa nabo.
Basabwe amafaranga ibihumbi 3000 y’u Rwanda, nyuma yo kuyabura ngo bababwiye ko ari umunsi wa nyuma ngo bagiye kuwushyiramo bityo ngo barebe uko babigenza, baremeye bajya gushaka aho baguza ngo bahabwe umuriro, washyizwemo ariko birangira nta mafaranga babonye bucyeye ngo bagaruka kuyasaba basanga nabwo ntayo babonye basubirayo, gusa ngo nta bushobozi bwo kubona na macyeya.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com