Kamonyi: Abakobwa bageze ku mukino wanyuma w’irushanwa Kagame Cup
Mu mikino yo guhatanira igikombe kitiriwe umurenge Kagame Cup gikinirwa ku rwego rw’imirenge yose yo mu gihugu, abakobwa b’umurenge wa Kayenzi muri kamobyi bageze ku mukino wanyuma batsinze abo mu murenge wa Muhoza w’akarere ka Musanze.
Umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’abakobwa b’umurenge wa Kayenzi mu karere ka kamonyi n’ikipe y’abakobwa b’umurenge wa Muhoza y’akarere ka Musanze, umukino warangiye abakobwa ba Kamonyi na Musanze ari ibitego 3 bya Muhoza ya Musanze kuri 2 bya Kayenzi ya Kamonyi ariko kubera igitego kimwe aba Kamonyi batsinze mu mukino ubanza kibatambutsa gityo babona tike y’ukino wanyuma “Umurenge Kagame Cup.”
Umukino wabanje ugahuza aba bakobwa ba Musanze na Kamonyi, wabereye mu karere ka Kamonyi ku kibuga cya Runda, hari kuwa gatanu tariki 9 Kamena 2017 aho iminota 90 y’umukino yarangiye ikipe y’abakobwa ya kayenzi muri Kamonyi itsinze ikipe y’umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze igitego 1-0 ari nacyo cyatumye ikomeza ku mukino wanyuma, nyuma y’uko iminota 90 y’umukino irangiye ari 3-2 mu mukino wahuje aya makipe yombi kuri uyu wambere tariki ya 12 Kamena 2017 kuri Sitade Ubworoherane I Musanze.
Mandera Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi aba bakobwa bakinira, yatangarije intyoza.com ko bishimiye cyane intsinzi bakuye mu karere ka Musanze kuri Sitade Ubworoherane.
Mandera, avuga ko nyuma yo kubona abakobwa bakinira umurenge wa Kayenzi ayoboye bageze ku mukino wanyuma bagahesha umurenge ayoboye ishema ndetse bakanarihesha akarere ka Kamonyi n’intara y’amajyepfo muri rusange, aba bakobwa ngo ikigiye gukurikiraho ni ugushyira imbaraga hamwe, kubashakira ibikenewe byose mu gutegura umukino wa nyuma batekereza cyane kuzegukana igikombe cy’Umurenge Kagame Cup cyane ko ngo mu kivugo cy’akarere ka Kamonyi ari “Abesamihigo.”
Mu mukino wahuje aba bakobwa bakina umupira w’amaguru b’umurenge wa Kayenzi muri Kamonyi n’umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, abayobozi batandukanye mu karere haba ku rwego rw’akarere, mu mirenge ndetse n’abaturage bari baherekeje ikipe berekeza I Musanze, mugihe kandi abo basanze Musanze nabo bari biteguye kubakira, nyuma y’umukino nkuko mu mukino ubanza muri Kamonyi byagenze bagiye mu gice cyo kwakira abakinnyi no kuganira dore ko uba ari n’umwanya wo guhura kwa bamwe badaherukana ndetse abandi bakamenyana.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com