Ruhango: SACCO ziri mu bibazo, aho bucyera zidatabawe zimwe zirafunga imiryango
Nyuma yo gusanga zimwe muri SACCO zikorera mu karere zugarijwe n’ibibazo bigaragara ko bitoroshye ndetse bivugwa ko hakwiye impuruza amazi atararenga inkombe, abagize inama njyanama y’akarere ka Ruhango bicariye ikibazo ndetse basaba ko hagira igikorwa mu maguru mashya.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Ruhango, kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 kamena 2017 bateraniye mu cyumba cy’inama cy’akarere bicarira bimwe mu bibazo bitandukanye biri mu karere ariko kandi bagaruka cyane ku bibazo biri muri za SACCO aho ndetse basabye ko hagira igikorwa mu maguru mashya amazi atararenga inkombe.
Bimwe mu bibazo byagarutsweho ahanini bishingiye ku mikorere n’imicungire y’izi SACCO, uburyo zitangamo inguzanyo butuma ahanini abifite aribo bagira uburyo babonamo inguzanyo mu gihe umuturage bimugora, hari kandi itangwa ry’inguzanyo zitagira ingwate n’ibindi.
Uwanyirigira Gloriose, umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda akaba n’umuturage uvuka muri aka karere ka Ruhango witabiriye iyi nama, yatangarije intyoza.com ko ikibazo cy’imikorere n’imicungire ya za SACCO gikomeye, ko munama y’inama njyanama bakiganiriyeho ndetse bagafata imyanzuro ikarishye yatuma SACCO zitabarwa.
Yagize ati:” Twaganiriye ku bibazo biri muri za SACCO ndetse dufata imyanzuro ikomeye, ikarishye kugira ngo turebe ukuntu twatabara ziriya SACCO zigaragaza ko zirimo zishaka kujya mu gihombo gikomeye.”
Depite Uwanyirigira, akomeza avuga ko kimwe mu bibazo bikomeye ndetse kigomba guhagurukirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango ari icy’abantu usanga bakomeye cyangwa se bishoboye bagenda bagafata umwenda muri SACCO aho kwishyura ugasanga barasa n’abasuzugura abayobozi ba SACCO ntibishyurire igihe.
Rutagengwa Gasasira Jerome, Perezida wa w’inama njyanama y’akarere ka Ruhango yabwiye intyoza.com ko ikibazo cya SACCO ari ikibazo gikomeye ndetse kigomba gushakirwa ibisubizo bityo amafaranga y’abaturage agacungwa neza.
Rutagengwa, avuga ko imyanzuro yafashwe igamije kunoza imikorere ya SACCO zigakora neza, yagize ati:” umwe mu myanzuro ni uko Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bazafatanya n’abandi bafite ubumenyi butandukanye kugira ngo iyo Komite ijye yegera abayobozi ba za SACCO kugira ngo bagerageze gukumira ibyo bibazo, Twasabye kandi ko ubuyobozi bw’akarere bwafasha ubuyobozi bwa SACCO kugira ngo niba hari abakozi bafite ubushobozi bazifashemo amafaranga bakaba batayishyura ko bagerageza kuzifasha ayo mafaranga akishyurwa.”
Iyi nama, yasabye kandi ko kubera ibi bibazo by’imicungire mibi ya za SACCO igaragara ndetse ugasanga bamwe mu basabye inguzanyo nta ngwate batanze n’ibindi bibazo bituma amafaranga y’abaturage ari muri za SACCO acungwa nabi ngo hakwiriye kwandikirwa ikigo gifite izi SACCO mu nshingano zacyo (RCA) kikaza byihuse gukora igenzura amazi atararenga inkombe..
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com