Kigali: Imifuka ine y’urumogi yafashwe biturutse ku mikoranire myiza hagati ya polisi n’abaturage
Imikoranire myiza n’abaturage yatumye Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ifata imodoka irimo imifuka ine y’urumogi mu mukwabu yakoreye mu mudugudu wa Nyacyonga, akagari ka Akamatamu, umurenge wa Jabana ho muri Gasabo mu ma saa tanu y’ijoro ryo ku italiki ya 14 Kamena 2017.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko, Polisi ikorera mu murenge wa Jabana yahawe amakuru n’abaturage ko, imodoka y’ikamyo benz yageze hariya hasanzwe harara imodoka zijya cyangwa ziva muri Uganda, ko ihinjiranye imifuka ikemangwa ko yaba irimo urumogi.
SP Hitayezu yagize ati:” Polisi yakomeje kuhagenzura kugeza igihe igiriye gusaka zimwe mu modoka zari ziharaye, maze isanga imifuka ine y’urumogi iruhande rw’ikamyo 707AB19 ubwo yari imaze gupakururwa.”
Akomeza avuga ko abari bafite iyi kamyo, babonye abapolisi bagahita biruka bajya mu gishanga , ubu bakaba bagishakishwa kugirango hamenyekane aho bagombaga kurwerekeza n’aho bari barukuye.
Avuga kuri iki gikorwa, SP Hitayezu yavuze ko ifatwa ry’uru rumogi ari umusaruro w’imikoranire myiza irangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage aho yagize ati:” Ni ibyo kwishimira, biragaragara ko abaturage bazamuye imyumvire kandi bamaze gutandukanya ibibafitiye akamaro n’ibije guhungabanya umutekano, kabone n’iyo bitabageraho mu buryo buziguye.”
Avuga ku bubi bw’urumogi kandi, SP Hitayezu yagize ati:”Amafaranga agurwa urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge apfa ubusa kuko yakabaye akoreshwa mu bindi bintu biteza imbere umuryango w’uwabifatiwemo. Ibi byiyongera kandi ku bihano binyuranye bihabwa uwabifatiwemo birimo igifungo n’amande.”
Yavuze ko urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge bituma cyane cyane urubyiruko, rwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bugira ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, zikurikirwa no kuva mu ishuri, ipfunwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ubuzererezi ndetse n’ubwomanzi.
Yagize ati:”Abantu bakwiye gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo cyangwa bw’ababigura kuko bihari byinshi.”
Yashoje ashimira abagize uruhare muri iki gikorwa kandi akangurira abaturage muri rusange kwirinda ibyaha birimo kunywa, gutunda no gucuruza urumogi kimwe n’ibindi biyobyabwenge kandi bakagira uruhare mu kubirwanya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze.
Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.
Iya 594 ivuga ko, umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bw’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugeza ku bihumbi magana atanu.
Ivuga kandi ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu. Mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com