Gicumbi: Polisi y’u Rwanda yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi tariki ya 16 Kamena 2017, yafashe amakarito 6 y’inzoga yitwa Gin yari mu masashi, n’inzoga ya chief waragi amakarito 3 n’amaduzeni 7.
Ibyafashwe muri uyu mukwabu, byaje bisanga ibindi byari byarafashwe mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kamena aribyo litiro 102 za kanyanga n’amakarito 12 n’igice y’inzoga ya Gin. Ibi biyobyabwenge byose byafatiwe mu murenge wa Cyumba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yasabye abaturage kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kandi bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo ababicuruza, ababinywa n’abandi babikwirakwiza bafatwe.
Yavuze ko gucuruza ibiyobyabwenge ari icyaha nk’ibindi byose ndetse ko gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
IP Gasasira yasabye abaturage kutabyishoramo kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo, bityo asaba ababyeyi n’abarezi gukangurira by’umwihariko urubyiruko kubyirinda kuko aribo mizero y’igihugu cyacu ejo hazaza.
Yasobanuye ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha birimo ubujura, ihohoterwa iryo ariryo ryose, urugomo n’ibindi.
Abafatiwe mu biyobyabwenge babikoresha mu buryo ubu n’ubu, bahanwa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho igihano gishobora kugera no ku gifungo cy’imyaka 5.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com