Kamonyi-DASSO Week: Ubwiherero 14 bwatangiye kubakwa na DASSO
Imiryango 14 itishoboye mu karere ka Kamonyi mu mirenge itandukanye itagiraga ubwiherero, yatangiye kubakirwa ubwiherero n’Abagize urwego rwunganira akarere mu kubungabunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) mu gihe cy’icyumweru bise DASSO week.
Uwiragiye Felesiya, umuturage mu mudugudu wa Ryabitana akagari ka gihinga umurenge wa Gacurabwenge, ni umwe mubatishoboye utagiraga ubwiherero, byasabaga kujya kubutira abaturanyi, yatunguwe no kubona DASSO munsi y’igiti bakikoreye abandi bari n’amasuka, yumvaga rwose ngo ntaho bahurira mu bikorwa nk’ibi bijyanye n’isuku no kumwubakira ubwiherero.
Abanje gukubita agatwenge ubwo yaganiraga n’intyoza.com yagize ati:” Nishimye cyane rwose kuko narinzi ko bitabaho, nagiye kumva numva barankomangiye barambwira ngo byuka tuganire, barambwira bati tuje ku kubakira ubwiherero, najyaga gutira mubaturanyi, gusa nanone numvise bintunguye cyane narinzi ko babwira nk’abaturage, mbonye ubwabo baje bikoreye igiti numva ndumiwe, uriya mukobwa (DASSO) mbonye afata isuka mbona rwose ararimbaguye aho bagiye gukora atijena numva biranshimishije.”
Irakarama Albert, umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Kamonyi yatangarije intyoza.com ko iki ari igikorwa bateguye nk’urwego rwa DASSO mu karere mu rwego rwo kujyana na gahunda ya Leta yo gufasha umuturage kuba heza no kugira isuku by’umwihariko bafasha abadafite ubwiherero kubugira.
Yagize ati:” Dutekereza iki gikorwa ni uko n’ubundi muri Gahunda ya Leta bari bafite ko umuntu utishoboye agomba kubakirwa ubwiherero kugira ngo tugire isuku nziza n’ahandi hose, noneho twebwe duhita dufata icyemezo kugira ngo natwe tujyane na gahunda za Leta, duhitamo gufasha abaturage batishoboye tububakira ubwiherero 14 mu karere twebwe ubwacu nka DASSO mu gitekerezo cyacu no mubushobozi dufite.”
DASSO Irakarama, avuga ko aba DASSO 76 mu karere ka Kamonyi bose baganiriye kuri iki gikorwa batangiye ndetse bakaba bagihaye izina rya DASSO Week( icyumweru cya DASSO), aho kizaba icyumweru kizahoraho cy’ibikorwa bya DASSO mubaturage, avuga kandi ko buri bwiherero bateganya ko buzatwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25000, hatabariwemo ibikorwa bazikorera nko kubumba amatafari, ibiti kuko babihawe n’akarere, kubaka no gusakara no gukinga nabyo ngo bizakorwa nabo ubwabo kuko ngo bafite ababifitemo ubumenyi batagombeye kubyishyurira.
Igikorwa cya DASSO, kiri mu rwego rwo gukangurira abaturage kugira isuku no kubona ubwiherero busobanutse nkuko DASSO Albert yabitangarije intyoza.com, buri murenge watoranijwemo umuturage umwe utishoboye wubakirwa uretse mu murenge wa Gacurabwenge hazubakwamo ubwiherero butatu kuko ngo aba DASSO bakora uburinzi ku nyubako y’akarere kumanywa bemeye kubaka ubwiherero, ab’ijoro nabo biyemeza ubundi, hamwe n’abakorera k’umurenge.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com