Kigali: Umujura yafashwe n’uruhereko yiba ibitoki bamukuzaho ihembe atangira kurisha
Munkengero za Nyabugogo ho mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Gatsata, umujura yagiye kwiba ibitoki murukerere rwo kuri uyu wa gatatu maze afatirwaho kugenda biranga, yahakuwe na nyiri urutoki na muganga we wamukujeho ihembe.
Akingeneye bakunda kwita akazina ka Ngutiya, ni nyiri urutoki rwafatiwemo umugabo wari ugiye kumwiba ibitoki murucyerera rwo kuri uyu wa 21 Kamena 2017. Yari amaze iminsi itari micye yibwa ibitoki maze ahitamo kujya gushaka umuvuzi gakondo ari nawe wamuhaye umuti watumye uwari uje kumwiba afatirwa kugitoki yari agiye gutema.
Akingeneye, avuga ko nyuma yo kubona ko abajura bamurembeje bamwiba ibitoki bye ngo yagiye gushaka uyu muganga maze amutekerereza akaga ko guhora yibwa ibitoki, nyuma yo kumutekerereza ibibazo bye, uyu muvuzi gakondo yamwijeje ko amuha umuti uzamufasha kutazagira umujura wongera kumwiba byaba ibitoki cyangwa indi myaka.
Rusine Jonathan, umuvuzi gakondo watanze uyu muti ndetse akaba ari nawe waje gukura uyu mujura kugitoki yari yafatiweho akoresheje kumukozaho ihembe rye, uyu mujura yamaze kurekurana n’igitoki akigwa hasi ahita atangira gukambakamba arisha ibyatsi nk’amatungo.
Umuvuzi Rusine, asanzwe akorera Rusumo mu ntara y’uburasirazuba ariko kandi ngo ajya agera mu mujyi wa Kigali no mubice bindi bitandukanye by’igihugu afasha abantu muburwayi butandukanye ariko ngo akagira umwihariko wo kugira umuti wifashishwa mu guca abajura.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com