Kamonyi: Imiryango 70 yashyingiriwe rimwe bamwe babyita kuva mu mwijima
Abagabo n’abagore 140 ni ukuvuga imiryango 70(umugabo n’umugore) mu murenge wa kayenzi basezeranijwe n’ubuyobozi bw’umurenge bamwe bashima Imana bavuga ko basa n’abatuye umutwaro cyangwa se bavuye mu mwijima.
Abagore n’abagabo 140 babanaga muburyo bunyuranije n’amategeko kuri uyu wa kane tariki 23 Kamena 2017 nibwo basezeranye byemewe n’amategeko, basezeranijwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kayenzi, nyuma yo kubona bamaze gusezerana, bamwe biruhukije, abatari bacye bavuga ko batuye umutwaro ndetse bavuye mu mwijima.
Bazubagira Claudine, yari amaze imyaka isaga 2 abana n’umugabo mu buryo bunyuranije n’amategeko, yagize ati:” Nari mbangamiwe, kubana n’umuntu nta burenganzira, nta tegeko rishobora kundengera nk’umugore kandi nitwa ko mfite umugabo, kutitwa umugore mu mategeko nkabyitwa gusa mu magambo byari umuzigo. Ndacyeye kuko uyu munsi nabonye umugabo, nari mufite ntamufite, mbese yari uw’agateganyo, ubu nibwo navuga ko ari uwanjye.”
Hagenimana Jean Claude, avuga ko kubana n’umugore adasezeranye yari abangamiwe cyane, yagize ati:” Numvaga ahari n’umugore mfite yaba atari uwanjye by’ukuri, ubu ndi umugabo nyamugabo ufite umugore mu buryo buzwi n’amategeko.”
Hagenimana, akomeza avuga ko kubana abantu badasezeranye bigira ingaruka nyinshi zirimo kutagira uburenganzira ku mutungo, kutagira uburenganzira bwo kwitwa umugabo cyangwa umugore muburyo bw’amategeko, abana nabo bibagiraho ingaruka kuko ababyeyi babo bataba bazwi m’uburyo bw’amategeko, amakimbirane n’ibindi.
Akomeza agira kandi ati:” Uwashaka yanakwita indaya cyangwa se ukora umwuga w’uburaya kuko ntaho uba uzwi mu mategko, ndagira inama abantu bose baziko babana batazwi n’amategeko ko bava mubujiji, bava mu mwijima kuko nanjye ubu nibwo numva mbaye umugabo kandi maze igihe mbana n’umugore.”
Madera Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi wasezeranije iyi miryango yabwiye intyoza.com ko kugira imiryango ibana mu buryo bwemewe n’amategeko ari inyungu k’umuryango n’umuyobozi muri rusange.
Agira ati:” Byadutwaye hafi ukwezi, twakoranye n’inzego zibanze, turigisha, dukora ubukangurambaga, dutanga amatangazo munsengero zitandukanye, kubana bitazwi n’amategeko bigira ingaruka zirimo amakimbirane mu muryango akenshi ashingiye ku mitungo, kuba utazwi n’amategeko nabyo ni ikibazo, nk’ubuyobozi rero ni byiza kugira abaturage basezeranye, bazwi n’amategeko, n’ikibazo cyavuka umenya uko ugitwara kuko ugendera ku itegeko kuko uba ukemura ukibazo nyine cy’umuntu itegeko rizi.”
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com