Nyaruguru: Abagabo 5 bafunzwe bazira amafaranga y’amiganano
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru ifunze abagabo batanu bakekwaho gukoresha amafaranga y’amiganano y’ubwoko butandukanye.
Abo ni Niyomugabo Emmanuel, Nshimiyimana Olivier, Nsengimana Jean Claude, Nzeyimana Emmanuel na Nsengimana Ignace.
Bafatanwe amafaranga y’u Rwanda 115,000, n’amadorali y’Amerika 100. Bose bafashwe mu ijoro ryo ku itariki ya 25 rishyira ku wa 26 Kamena 2017 mu mukwabu wa Polisi y’u Rwanda.
Asobanura uko bafashwe, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati:”Aba bagabo bafashwe mu masaha atandukanye. Bakoreshaga amayeri kuko bajyaga kugura ibikoresho n’ibindi bintu mu maduka anyuranye, buri wese akagenda ku giti cye. Batangaga inoti z’inyiganano, hanyuma umucuruzi akabagarurira amafaranga mazima.”
Yakomeje avuga ko abaturage ubwabo ari bo bahaye amakuru Polisi ko hari abantu bakoresha amafaranga y’amiganano; noneho Polisi igenda ifata umuntu umwe; na we akavuga mugenzi we, kugera aho bose bafatiwe; ariko bakemeza ko bayahawe na Niyomugabo Emmanuel.
Uko ari batanu bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane andi makuru ku ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ayo mafaranga y’amiganano.
IP Kayigi yasabye abantu; cyane cyane urubyiruko kureka umuco mubi wo kumva ko bagomba kugera ku bukire banyuze mu buryo nka buriya bwo gukoresha amafaranga y’amiganano, kuko; uretse no kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu na bo ubwabo bahura n’ingorane zirimo no gufungwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 603 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Yagiriye inama abakora ibyaha byo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ndetse n’abafite iyo migambi kubireka kuko Polisi iri maso, kandi yiteguye kubafata no kubashyikiriza ubutabera.
Yibukije ko gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ari icyaha gihanwa n’amategeko; haba mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati,”Amafaranga y’amiganano ntakunze kugaragara mu Rwanda, ariko niyo yaba make agomba kurwanywa kuko ahombya abayahawe, ndetse akaba agira ingaruka mbi ku bukungu muri rusange.”
Abatarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano IP Kayigi yabagiriye inama yo gusuzuma neza inoti bahawe mbere y’uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima; kandi abasaba kumenyesha vuba Polisi igihe bahawe amiganano cyangwa babonye umuntu uyafite.
Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye bariya batanu bafatanwa ayo mafaranga; anasaba ko iyo mikoranire myiza yakomeza.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com