Ruhango: Dore agashya utamenye mu murenge wa Ntongwe
Umurenge wa Ntongwe wo mugice kizwi nko mu mayaga, ubuyobozi buvuga ko bwashyize gahunda ya buri mukozi kuri bose babireba, aho umukozi ugiye yandika kukibaho kiri hanze akagaragaza aho agiye, igihe azagarukira na Nomero abonekeraho, hari n’ikindi.
Nemeyimana Jean Bosco, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe atangaza ko gahunda yo gushyira ku karubanda aho umukozi yagiye, igihe agarukira ndetse na terefone abarizwaho ngo byafashije ubuyobozi mu gutanga serivise nziza ku muturage.
Kuri iki kibaho, cyandikwaho amazina y’umukozi ndetse n’icyo ashinzwe, handikwaho kandi aho agiye n’igihe azamara cyangwa se azagarukira, hashyirwaho kandi nomero za terefone ngendanwa z’umukozi kuburyo uwamushaka yahita amuhamagara. Ikibaho kimanitse hanze ahitegeye umuntu wese uje ku murenge kuburyo umukozi utari mu murenge uhita ubibona kukibaho byaba ngombwa ukanamuhamagara.
Nemeyimana agira ati:” Ni ibintu njyewe nakunze kandi nashimye, buriya umukozi ugiye muri konji cyangwa se utari mubiro, kiriya kibaho acyandikaho mbere y’uko agenda akagaragaza igihe agendeye n’igihe azagarukira, haba hariho amazina ye n’icyo ashinzwe, birumvikana serivise ntabwo zihagarara kuko haba hari uwamusimbuye ariko nk’ushaka umuntu kugiti cye arabibona cyangwa se akaba yamuhamagara akirebeyeho.”
Gitifu Nemeyimana, atangaza kandi ko mu rwego rwo guha serivise nziza umuturage no kumufasha kutagira ingendo akora zimubuza kwikorera imirimo ye ya buri munsi asiragira ku biro by’umurenge, yasabye abakuru b’imidugudu 46 yose igize uyu murenge kujya begera umuturage, mu gihe afite ikibazo ashaka kuzana ku murenge cyangwa se icyo ashaka kubaza akamuha terefone( bafite terefone bakoresha) akabanza akavugana na Gitifu w’umurenge mbere yuko ahaguruka iwe ajya ku murenge. Ibi ngo bimufasha kutaruhira ubusa ajya ku murenge kureba ubuyobozi kandi wenda hari ubwo yahagera agasanga uwo ashaka ntahari kubera izindi mpamvu zitandukanye zirimo n’iz’akazi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com