Ruhango: Polisi y’u Rwanda yasubije mudasobwa 27 zari zaribwe mu kigo cy’ishuri
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yasubije ikigo cy’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) cya Nyamagana kiri mu murenge wa Ruhango muri aka karere mudasobwa ngendanwa zari zaribwe ikaza kuzifatana abantu batandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, abantu bibye mudasobwa 30 muri iki kigo, mu gitondo ubuyobozi bukaza gutanga ikirego kuri Polisi ya Ruhango nayo igatangira iperereza.
Yavuze ko kugirango zifatwe ari umuturage wahaye amakuru Polisi ko hari umuntu asanzwe azi ko atatunga mudasobwa, ariko akaba yamubonanye 2 ari kuzishakira abazigura, Polisi igahita ijya kumureba ikazimusangana nawe akavuga aho yazikuye, kugeza ubu abantu 6 bakaba bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho ubwo bujura bwa Mudasobwa.
Abafashwe ni Nshimiyimana Aimable w’imyaka 29, Muyoboke Jean Pierre w’imyaka 38, Habakurama Jean Paul w’imyaka 23, Nshimiyimana Japhet w’imyaka 27, Niyonsenga Priscille w’imyaka 37 na Ndagijimana Jean Paul w’imyaka 37.
IP Kayigi yavuze ko muri mudasobwa 30 zibwe 27 zamaze kuboneka zikaba zarasubijwe ubuyobozi bw’ikigo zibweho kuwa gatanu tariki ya 30 Kamena 2017.
Nyuma yo gusubiza umuyobozi w’iki kigo izi mudasobwa, IP Kayigi yavuze ati:”Turashimira ubufatanye bugaragara hagati y’abaturage na Polisi, kandi turishimira ko abaturage bamenye akamaro ko gutangira amakuru ku gihe. Uyu muturage wagize amakenga y’uyu wari ufite izi mudasobwa akabimenyesha Polisi ni uwo gushimirwa, kandi turasaba n’abandi kumufataho urugero.”
Yakomeje avuga ati:”Abanyarwanda bamaze gutera intambwe kuko ntawe ukivuga ngo ntiteranya, kuko bamwe muri aba bafatanywe izi mudasobwa baraziranye, iyo biba kera birashoboka ko bari kwanga kubavuga.”
Yasoje asaba ko ibigo bitandukanye byajya bikoresha ababikorera uburinzi b’abanyamwuga kandi bizewe, bagakoresha abo bakuye mu bigo bizwi kuko iyo bibwe ibigo bakorera aribyo byishyura ibyibwe, anasezeranya ko nubwo iki kigo kibwe mudasobwa 30 hakaba hamaze kuboneka 27, n’izindi zizaboneka kuko Polisi iticaye.
Amaze gusubizwa mudasobwa zibwe ku kigo abereye umuyobozi, Bakarere Kezzie yashimye imikorere n’ubunyamwuga bya Polisi y’u Rwanda.
Yavuze ati:”Sinabona uko nashima ubunyamwuga n’imikorere bya Polisi y’u Rwanda. Kuba twaribwe mudasobwa 30, ubu 27 zikaba zimaze kuboneka mu gihe kitarenze ukwezi, kandi zimwe zigafatirwa za Kigali, Nyanza na Ruhango nibyo kwishimira, ndanizera ko n’izindi 3 zisigaye nazo bazazibona.”
Yakomeje avuga ati:”Ubu abanyeshuri bagiye kongera kwiga isomo ry’ikoranabuhanga neza, kuko ubu abanyeshuri benshi bahuriraga kuri mudasobwa imwe.”
Yakanguriye abandi bayobozi b’ibigo n’abaturage gutangira amakuru ku gihe, kuko nawe akimara kubona ko ikigo cye kibwe yahise abimenyesha Polisi igatangira kuzishakisha.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com