Icyiciro cya gatanu cy’abofisiye bakuru ba polisi bigaga iby’ubuyobozi muri NPC cyashoje amasomo
Abofisiye bakuru ba Polisi 26 baturuka mu bihugu icumi byo muri aka karere, ku itariki 2 Nyakanga 2017 bashoje amasomo bari bamaze umwaka bakurikira mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) yerekeye uburyo bwa kinyamwuga bwo kuyobora abandi bapolisi ndetse n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo za buri munsi.
Isozwa ry’aya masomo ryahuriranye kandi no gusoza andi mahugurwa y’ibindi byiciro bibiri by’Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda 60 bahuguriwe muri iri shuri mu gihe cy’amezi ane; bakaba barahawe ubumenyi mu bijyanye n’ibyo bashinzwe.
Aya masomo n’aya mahugurwa byashojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.
Mu bitabiriye ibi birori harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Jean Claude Musabyimana n’Abayobozi Bakuru ba Polisi y’u Rwanda bungirije; ni ukuvuga ushinzwe Ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza na DIGP Juvenal Marizamunda ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, hari kandi n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Gen Jacques Musemakweli.
Hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Infungwa n’Abagororwa, George Rwigamba, Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano n’Iperereza, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita na bamwe mu bagize imiryango y’abarangije amasomo n’amahugurwa.
Amasomo aba Bofisiye Bakuru bagize icyiciro cya gatanu bize; kimwe n’ibindi byakibanjirije yibanze ku buryo bwo kuyobora abandi bapolisi, gukumira amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro; bakaba barabiherewe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza itangwa na Kaminuza y’u Rwanda.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Minisitiri Busingye yagize ati:″Isozwa ry’amasomo y’Abofisiye Bakuru ba Polisi barimo n’ab’U Rwanda ndetse n’isozwa ry’amahugurwa y’ibyiciro bibiri by’abandi bofisiye b’u Rwanda ni intambwe Polisi y’u Rwanda iteye mu kubaka ubushobozi bwayo butuma isohoza inshingano zayo zo kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo; haba mu gihugu, mu karere U Rwanda ruherereyemo , ndetse no hanze yako.″
Yakomeje ijambo rye agira ati:″Goverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bazi neza kurusha undi wese ko kubahiriza amategeko ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye. Iyo kandi abashinzwe kuyubahiriza bafite ubumenyi buhagije, barangwa n’imyitwarire ya kinyamwuga igihugu kigira umutekano usesuye.″
Minisitiri Busingye yagize kandi ati:″Uko Ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ni ko bamwe baryifashisha gukora ibyaha by’uburyo butandukanye birimo ibyambukiranya imipaka. Kubirwanya bisaba ubuhanga n’ubumenyi buhambaye; ariko na none bisaba ubufatanye hagati y’inzego zibishinzwe binyuze mu guhanahana amakuru n’ubushake bw’Ubuyobozi bw’Ibihugu.”
Yabwiye kandi abari aho ati:”Iterambere ry’isi rijyana n’ubwiyongere bw’ibyaha. Inzego z’umutekano zigomba guhora zihugura kugira ngo zibashe kubikumira no kubirwanya; kandi amahugurwa nk’aya ni cyo amaze.″
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yabwiye Abofisiye bashoje amasomo n’amahugurwa ati:″Ndahamya ndashidikanya ko igihe mwamaze mwigishwa wabaye umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye; kandi ubumenyi mwungutse muzabusangize bagenzi banyu.″
Yasoje ashima Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kugira ngo aya mahugurwa akorwe nk’uko byateganyijwe.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo gusoza aya masomo n’amahugurwa , Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye yababwiye ko ibihugu Abofisiye Bakuru ba Polisi bagize icyiciro cya gatanu bashoje amasomo baturukamo ari : Ethiopia, Kenya, Malawi, Namibia, Sierra Leone, Somalia, Sudan, South Sudan, Uganda n’U Rwanda.
CP Namuhoranye yagize ati:″Icyo aya masomo n’amahugurwa bigamije ni ukongerera ubumenyi aba Bofisiye kugira ngo barusheho kuba Abanyamwuga; bityo basohoze inshingano zabo neza . Mu gukora ibi byose hakurikizwa umurongo mugari w’Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu.″
Yasabye Abofisiye bashoje masomo n’amahugurwa gushyira mu bikorwa ibyo bize ku nyungu z’Igihugu n’abagituye.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com