Itangazamakuru Duharanira ni iry’Agaciro-Mbungiramihigo Peacemaker
Asoza amahugurwa yagenewe itangazamakuru ku gukora inkuru zishingiye ku mibare, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda, yibukije abayitabiriye ko itangazamakuru riharanirwa ari irifite agaciro.
Mbungiramihigo Peacemaker, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 ubwo yasozaga amahugurwa y’abanyamakuru ku gukora inkuru zishingiye ku mibare, yibukije ko itangazamakuru riharanirwa kandi rikenewe ari irifite Agaciro
Avuga ko umurimo itangazamakuru rikora wo gutara, gutunganya no gutangaza amakuru ari umurimo ukomeye kandi ukwiye kubahwa, ko udakorwa na buri wese, ko abawukora bagomba kwihesha agaciro bakora inkuru zifite ukuri, inkuru zitanga ibisubizo, zidasiga umusomyi mu rujijo.
Agira ati:” Ibyo mukora bigaragaza ko hari intambwe mugezeho, mugomba kugera ku rwego rushimishije kurushaho, mukaba impuguke. Itangazamakuru duharanira rigomba kuba itangazamakuru ry’agaciro, mukaba abanyamakuru bahugura abandi.
Agira kandi ati:” Dushaka guca akajagari mu itangazamakuru, abahugurwa bakaba ari abantu bafite aho babarizwa, bafite ikarita y’itangazamakuru itangwa n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwa RMC (Rwanda Media Commission). Avuga kandi ko kujyana abanyamakuru mu turere dutandukanye tw’Igihugu birimo no kubafasha kwegera abaturage, kumenyana n’abayobozi n’ibindi.” Yijeje abanyamakuru ubufasha bw’Inama nkuru y’itangazamakuru kugira ngo ribashe kugera aho rigomba kugera. Yavuze ko Igihugu kitatera imbere itangazamakuru riri inyuma, yasabye ugushyira hamwe kuko ngo iyo abantu bashyize hamwe bagera kuri byinshi.
Abanyamakuru bitabiriye aya mahugurwa, bagaragaje ko baryohewe no kubona amahugurwa abafasha kumenya uko bakora inkuru bifashishije imibare kuko ngo basanga imibare ituma inkuru yumvikana ndetse igasobanura neza kurushaho.
Innocent Habumugisha, umwe mu banyamakuru bari muri aya mahugurwa yagize ati:” Ikintu nabonye cyo ni uko inkuru zirimo imibare ziryoshye cyane, kureba imibare uko igaragaza ibintu mu nkuru kandi ikerekana uburemere bwabyo bituma umuntu aryoherwa cyane kuko bimufasha igereranya no kumva neza uburyohe bw’inkuru.
Mbananabo Ezechiel, umunyamakuru yagize ati:”Nta cyiza nko kumenya uko ibintu bihagaze ubyerekana mu mibare, kugereranya ibyo ufite, ibyakozwe n’ibitarakorwa. Nabonye ko hari inkuru nyinshi zihishe mu mibare ariko kubera ko tutakundaga gukoresha imibare byatumaga hari byinshi tutitaho cyangwa se tutamenya.”
Abanyamakuru, basabwe muri rusanjye gukora umurimo unoze, kwihesha agaciro baharanira kugira ubufatanye buzababashisha kugera kure mu iterambere no gukomeza guteza uyu mwuga bakora imbere. Basabwe kandi kurushaho gukora kinyamwuga ariko kandi no gukoresha imibare mu nkuru bakora kugira ngo ababakurikira barusheho kumva no gusobanukirwa neza inkuru zishingiye ku mibare.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com