Ruhango: Kutagera ku kigero cya 70% ku mashanyarazi si uko ntacyakozwe- Mayor Mbabazi
Mu gihe intego y’igihugu yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage mu mwaka wa 2017 cyari ikigero cya 70% ariko ubu inzego zifite iby’ingufu mu nshingano zazo zikaba zivuga ko bigeze kuri 33%, umuyobozi w’akarere ka Ruhango avuga ko kutagera kuri iyi ntego bidasobanuye ko nta cyakozwe.
Akarere ka Ruhango, mu mwaka wa 2010 imirenge igera muri ine mu icyenda igize aka karere niyo yagerwagamo n’umuriro. Nyuma y’imyaka hafi umunani, ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko imirenge yose yagezwemo n’umuriro nubwo bitavuga ko abaturage bose cyangwa ibice byose biwufite.
Muri gahunda ya Leta yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage, igipimo cyari cyihawe kwari ukuba nibura kugera ku gipimo cya 70% mu mwaka wa 2017 abaturage bagomba kuba bafite umuriro, ibi ntabwo byakunze kugeza ubu kuko ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare ku mibereho y’ingo muri 2013-2014 bwagaragazaga ko ingo zifite umuriro ari 20% ku rwego rw’Igihugu mu gihe mu karere ka Ruhango zajyaga kugera ku 9% muri icyo gihe cy’ubushakashatsi. Ariko kandi ubu, Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bamaze kugeza umuriro ahangana na 27,4 %.
Mbabazi Francois Xavier, umuyobozi w’akarere ka Ruhango agira ati: “Mu bikorwa remezo ugiye ku mashanyarazi, ubu turi kuri 27,4%, dutekereza ko uyu mwaka uri bushire muri iyi minsi micye isigaye ni tubona raporo z’ukwezi kwa gatandatu turaza kuba turi kuri 28%.”
Akomeza agira ati:” Kutagera kuri 70% kandi yari yo gahunda y’Igihugu, si uko ntacyakozwe, mu by’ukuri hakozwe byinshi, muri iyi myaka icyakozwe kinini ni ukubaka imiyoboro migari itwara amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere kuko ntabwo wajya gukwirakwiza icyo utabanje no kuhageza, icyo dushima cyane ni uko ubu imirenge yacu yose uko ari 9 igerwamo n’imiyoboro y’amashanyarazi, aha tugeze , mu myaka nk’ibiri ishize twazamutseho akarenga 15%, bigaragaza mu by’ukuri imbaraga zashyizwemo.”
Ubuyobozi bw’aka karere ka Ruhango, butangaza ko igikorwa cyo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu baturage gikomeje hirya no hino mu mirenge igize aka karere aho harimo kugezwa imiyoboro mikuru y’amashanyarazi mu bice bitandukanye. Bararwana kandi no kugera ku ntego y’Igihugu byaba ngombwa bakagira 100%.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com