Musanze-Gakenke: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye, abaturage basabwa kubyirinda
Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Musanze na Gakenke ku itariki ya 14 Nyakanga 2017yangije ibiyobyabwenge bitandukanye.
Mu karere ka Musanze ibikorwa byo kubyangiza byabereye mu mirenge ya Busogo na Kinigi. Hangijwe inzoga z’inkorano zitwa Urwunge zingana na litiro 158, inzoga zo mu masashi zitwa blue sky amapaki 2028, na African gin amapaki 9.
Mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Gakenke naho hangirijwe ibiyobyabwenge birimo, kanyanga ingana na litiro 132, ibiro 4 n’igice by’urumogi, amapaki 584 ya blue sky, amacupa 49 ya African Gin n’amapaki 6 ya kitoko waragi. Ibyo biyobyabwenge byose byangijwe, bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga ho gato miliyoni 2.
Iki gikorwa cyo kubyangiza no kubimena ahabugenewe cyari cyitabiriwe na Polisi y’u Rwanda, inzego z’ibanze, izindi zishinzwe umutekano ndetse n’abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko ibyo biyobyabwenge byari byarafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze mu mezi make ashize ndetse n’ababifatiwemo bakaba barashyikirijwe inzego z’ubutabera.
Mu butumwa bwahawe abaturage nyuma y’icyo gikorwa bwabashimiraga uruhare rwabo runini bagize mu gufata ibyo biyobyabwenge. IP Gasasira yagize ati:” turashimira abaturage cyane kuko ubufatanye n’imikoranire myiza yabo na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bugeze ku ntera ishimishije mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ubu nta munyacyaha ushobora gukora icyaha ngo yidegembye uko ashatse kuko ahita afatwa. Biterwa no guhererekanya amakuru vuba n’abaturage kuko aribo ahanini badutungira agatoki abo banyabyaha bityo bagahita bafatwa. Turifuza ko imikoranire nk’iyi yakomeza kurushaho”.
Yakomeje asaba abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima ndetse n’iyo babifatiwemo bibagiraho ingaruka zo gufungwa.
Abafatiwe mu biyobyabwenge bahanishwa ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho igihano gishobora kugera ku myaka 5.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com