Mu gihe kwiyamamaza bikomeje, umutekano ni ntamakemwa-Polisi y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano muri iki gihe cyo kwamamaza abakandida kumwanya wa Perezida wa Repubulika ari wose haba ahiyamamarizwa, mu muhanda ndetse no mu gihugu hose.
ACP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda avuga uko umutekano uhagaze muri iki cyumweru gishize cy’ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora igihugu, yavuze ko Polisi yakajije ibikorwa byo kubungabunga umutekano w’abaturage maze yongeraho ati:” Abanyarwanda bakomeje kwerekana uburyo bari maso kandi bubaha amategeko mu bikorwa byo kwamamaza haba aho babikorera cyangwa mu miryango yabo.”
Yagize kandi ati:”Kugeza ubu, habayeho impanuka imwe mu karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Gasaka, aho imodoka yapakiye ikareza, bigateza impanuka ubwo urugi rwifunguraga maze babiri bagakomereka, ubu bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bya Kigeme.”
Aha ACP Badege akaba yagize ati:” Turasaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga umuhanda n’ibinyabiziga byabo cyane cyane muri iki gihe cy’ibikorwa by’amatora birimo ingendo nyinshi, bakirinda impanuka zishobora no kubaviramo kubura ubuzima bwabo.”
Yongeyeho ati:” Hagiye habaho kurangara kwinshi cyane ku batwara ibinyabiziga mu cyumweru gishize; bamwe batwara za moto batambaye ingofero kandi bazicayeho mu buryo butemewe kandi bwabagiraho ingaruka igihe baba bagize impanuka.”
Yihanangirije kandi abarimo gutwara ku muvuduko urenze ugenwe, abapakira bakarenza cyangwa batwara ku buryo budasanzwe bushobora guteza impanuka n’indi myitwarire yose itari myiza mu muhanda; abasaba kuyireka.
Aha yagize ati:”Ibikorwa bijyanye n’amatora byakorwa ariko mu buryo butabangamira andi mategeko asanzweho cyangwa uburenganzira bw’abandi.”
By’umwihariko, ku modoka zitwara abaturage, ACP Badege ashimangira ko zikwiye gutwara umubare zifitiye ubwishingizi.
Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda aragira inama abaturage gukomeza kuba maso no guhanahana amakuru ku kintu cyose cyabangamira ituze ryabo mu miryango yabo, ahakorerwa ibijyanye n’amatora ndetse no mu mihanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com