Igitero cy’iterabwoba cyagombaga guhanura indege cyaburijwemo
Abantu bane mu gihugu cya Australiya batawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, bakurikiranyweho gutegura igitero cy’iterabwoba cyaburijwemo mu gihe cyari kigamije guhanura indege.
Igipolisi cya Australiya gitangaza ko abantu bane bakekwaho umugambi mubisha wateguraga igitero cy’iteraboba cyari kigamije guhanura indege batawe muri yombi, gitangaza kandi ko ingamba z’umutekano zakajijwe.
Minisitiri w’intebe w’Igihugu cya Australiya, yatangaje ko haburijwemo igitero cy’iterabwoba cyari cyateguwe n’ibyihebe bigamije guhanura indege. Igipolisi kivuga kandi ko umutekano ku bibuga by’indege byose by’iki gihugu wakajijwe.
Malcolm Turnbull, Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, yatangarije itangazamakuru ko igihugu cya Australiya kibangamiwe bikomeye n’abakora ibikorwa by’iterabwoba. Umugore bivugwa ko umugabo we n’umuhungu we bari mubafashwe, yatangaje ko ntaho bahuriye n’iteraboba.
Kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ubu, abantu 70 muri iki gihugu cya Australiya nibo bamaze gufatwa ndetse bagafungwa bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com