Menya ubwoko 5 bw’Imbwa zizi ubwenge kurusha izindi
Imbwa ni inyamaswa ikunze kubana n’abantu ndetse igasabana nabo, hari ndetse n’abantu usanga bakunda imbwa cyane kugera naho baziraga imitungo, abahanga bagaragaje ko mu bwoko bwazo, ubugera muri butanu buzwiho ubwenge kurusha izindi zose.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru le monde, duhereye ku mwanya wa gatanu haza ubwoko bw’imbwa bwitwa “BORDER COLLIE”. Ubu bwoko bw’imbwa ngo buzwi ho ko bukomoka hagati y’umupaka uhuza Ubwongereza na Ecosse. Bukaba buzwiho kugira ubwenge cyane kandi bushobora no kuba bwashakira umuti ibibazo mu kubikemura.
Ku mwanya wa Kane, hazaho ubwoko bw’imbwa buzwi ku izina rya «CANICHE ». Ubu bwoko bukaba buzwiho kugira inkomoko mu gihugu cya Espagne. Bukaba kandi buzwi ho kuba buzi ubwenge cyane kandi bukagira ubwitonzi buhambaye ndetse no kuba bushyira mugaciro nk’inyamaswa izi guherekeza shebuja.
Kuri uru rutonde, umwanya wa Gatatu hazaho ubwoko bw’izo bita« LE BERGER ALLEMAND ». ubu bwoko bw’imbwa buzwi cyane ku isi bwo ngo buzwi ho kuba inyaryenge ndetse bukaba buzwi ho no kubana neza n’abantu.
Ku mwanya wa kabiri hazaho ubwoko bw’izitwa “GOLDEN RETRIEVER”. Ubu bwo ngo ni ubwoko buzwi ho kugira ubutwari mu guhiga kandi buzi no kumenya guhura cyane. Ubu bwoko bw’imbwa kandi ngo bukaba bwikundira utwana dutoya kandi bugakundwa cyane mu muryango.
Ku mwanya wa Mbere w’uru rutonde, turahasanga ubwoko bw’imbwa bwitwa « DOBERMAN PINSCHER”. Ubu bwoko ababuzi neza ngo bemeza ko ari ubwoko bw’imbwa zizi akazi kazo ko gukora izamu. Izi mbwa kandi ngo ntizipfa kugira ubwoba.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Murekezi Zacharie /intyoza.com