Ruhango: Inzu 18 zirimo n’iya Gitifu zashyizwe hasi
Mu karere ka Ruhango mu gice kinini cy’uyu mugi no mu nkengero zawo, inzu zisaga 20 zubatswe mu kajagari zarasenywe, muzasenywe harimo n’iy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.
Abubaka inzu mu buryo butemewe n’amategeko (bw’akajagari) mu karere ka Ruhango barahagurukiwe, inzu 18 muzisaga 20 zubatswe zarasenywe. Muri izi nzu zubatswe mukajagari harimo iy’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Tambwe unashinjwa n’ubuyobozi kuvunira ibiti mu matwi no kwica amategeko mu gihe yagirwaga inama ngo areke kubaka inzu nta byangombwa.
Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango yatangarije itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 9 Kanama 2017 ko aba bose basenyewe inzu batari bujuje ibisabwa, atangaza kandi ko aba baturage bacunze ubuyobozi n’Igihugu muri rusange bari mubihe by’amatora maze bakubaka basiganwa bibwira ko ntawe uzabimenya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, butangaza ko izi nzu akenshi zubakwa iminsi ibiri, iminsi y’ikiruhuko cyangwa se igihe cya wikendi(Week end). Uretse ibi byo gucunga ubuyobozi kujisho inzu zikubakwa iminsi ibiri cyangwa se ibihe bigaragara ko nta kazi, usanga ngo hari n’uyizamura agahita azana umuryango akawushyiramo agamije kugira ngo ubuyobozi ni buhagera bugire impuhwe dore ko ngo hari n’abatira abana bato.
Mbabazi, agira ati” Inzu 18 muzisaga 20 twarazishenye kuko zubatswe mukajagari, abubatse izi nzu bibwiraga ko ubwo ubuyobozi n’Igihugu bahugiye mu bihe by’amatora ntawe uzabavumbura, kuzisenya si ibyahubukiwe, uwasenyewe yabanje gusabwa ubwe kwisenyera, utarabikoze ubuyobozi bwarabikoze kandi uwasenyewe agomba kwishyura ibyo ubuyobozi bwatanze mu gusenya inzu nk’izi zubatswe mukajagari.”
Bwana Mbabazi Francois Xavier, atangaza ko nta muntu numwe wemerewe kubaka mu buryo bunyuranije n’amategeko, atangaza ndetse ko ubuyobozi bushishikariza buri wese ufite gahunda yo kubaka kugana ubuyobozi bukamuyobora mu buryo bwiza bumufasha mu myubakire.
Mbabazi, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, atangaza kandi ko muri aba baturage basenyewe babiri muribo bahise begera ubuyobozi ngo bubafashe ndetse ngo bakaba bageze kure mu kubafasha kubona ibyangombwa kugira ngo bibere n’abandi urugero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Tambwe, bwana Mwizerwa Marcel uri mubasenyewe kubwo kutuzuza ibyangombwa bisabwa, ubuyobozi bunatangaza ko bwamugiriye inama yo kureka kubaka kubwo kutagira ibyangombwa ariko ngo akavunira ibiti mu matwi. Meya ubwe ahamyako yamwihamagariye bakavugana ndetse nyuma ngo agakuraho terefone, atangaza ko uyu Gitifu yanasabwe n’ubuyobozi gusenya ibyo yubakaga akinangira.
Inzu zisaga 20 zubatswe mu karere ka Ruhango, inyinshi zubatswe mu murenge wa Ruhango ari nawo murenge w’umujyi, izigera kuri 18 zarasenywe mu gihe izisigaye ubuyobozi butangaza ko nazo zigomba gusenywa. Gitifu Mwizerwa Marcel ubu yamaze kwegura ndetse ngo akaba agomba kubazwa n’amategeko ibyo yakoze.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com