Kamonyi: Inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi irashya, irakongoka
Ahagana saa yine n’iminota 45 zo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Kanama 2017 mu mudugudu wa Kagangayire, akagari ka Sheri mu murenge wa Rugarika inzu y’umuturage yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya yose irakongoka, nta cyaramiwe.
Muvunyi Daniel, utuye mu mudugudu wa Kagangayire, akagari ka Sheri mu murenge wa Rugarika, inzu ye yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa yine n’iminota 45 irashya yose, irakongoka ku buryo ubutabazi ntacyo bwabashije kuramura mu bintu byari biyirimo.
Ubwo ikinyamakuru intyoza.com cyageraga aho iyi nzu yahiye iherereye, umuriro wari ukizamuka mu bice bitandukanye, bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko gutabara umuturanyi kwabo ntacyo byafashije mu kugira icyo baramura mu byashyaga.
Muvunyi, nyiri iyi nzu yahiye igakongoka yari mu kababaro kenshi ku buryo no kuvuga bitashobokaga. Iyi nzu, yahiye mu gihe bugufi bwayo yarimo ahubaka indi y’igorofa yagombaga kuzabamo naho iyi yahiye ngo akayikodesha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, Bwana Nsengiyumva Celestin ubwo intyoza.com yamusangaga ahabereye ibi byago, yatangaje ko nk’ubuyobozi bakora ibishoboka byose biri mu bushobozi bw’umurenge ngo bafashe uyu muturage.
Yagize ati: Twamenye ibyo gushya kw’iyi nzu tubibwiwe n’abaturage bo ku musozi biteganye, turakora ibishoboka ngo dufashe uyu muryango duhereye cyane ku kuwegera, icyambere ni uko turi kumwe ibindi tuzabimenya, ubufasha buhera kubyo umuntu akeneye n’uburyo yifite, ibindi yakenera ku buyobozi tuzabimenya, icyambere ni uko turi kumwe.”
Ubwo iyi nzu yafatwaga n’inkongi, umuriro ngo wahereye mu cyumba cyari kiryamyemo umwana, umukozi yari yanze. Umwana, yatabawe akurwamo ari muzima mu gihe ababyeyi bari bagiye mu mirimo. Polisi ishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro nkuko Gitifu w’uyu murenge yabitangarije intyoza.com ngo yahageze ariko ntacyo yabashije kuramira kuko byasaga n’ibyarangiye.
Ubuyobozi bw’uyu murenge wa Rugarika, nyuma yo gushya kw’iyi nzu yose igakongoka, burakangurira abantu bose kuba maso bakanagerageza gushaka ubwishingizi bw’inzu ku buryo mu gihe bahura n’ibyago nk’ibi bagobokwa. Icyaba cyabaye intandaro y’iyi nkongi y’umuriro, ubuyobozi butangaza ko kitaramenyekana.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com