Umutekano mu gihe cy’irahira rya perezida wa Repubulika wagenze neza-Polisi y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda irashimira buri wese wagize uruhare mu gutuma umutekano uba mwiza haba mu minsi y’imyiteguro y’irahira rya Perezida wa Repubulika no ku munsi nyirizina wo kurahira ku itariki ya 18 Kanama 2017.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku itariki ya 19 Kanama 2017.
ACP Badege yavuze ko umutekano wari mwiza mu gihe abashyitsi batangiraga kuza kwifatanya n’abanyarwanda mu munsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, bikomeza gutyo no ku munsi w’irahira ndetse no mu gihugu hose, aho abaturage bari bateraniye bakurikirana uwo muhango ku maradiyo n’amatereviziyo.
ACP Badege, yakomeje kandi anashimira abaturage uburyo bitwaye baha icyubahiro abashyitsi cyane cyane mu ikoreshwa neza ry’imihanda, aho bakoreshaga indi bari baramenyeshejwe bigatuma umutekano wo mu muhanda ukomeza kuba mwiza. Yanashimiye kandi n’abandi bo mu zindi serivisi nk’abanyamahoteli n’abandi uburyo nabo bakiriye neza abashyitsi batugendereye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yanagarutse ku bindi bikorwa byari byarabanje birimo kwiyamamaza ndetse n’itora, maze avuga ko muri rusange abaturage bitwaye neza muri ibyo bihe ku buryo umutekano wagenze neza.
Ku byerekeranye n’uko abaturage bishimiye umunsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, ACP Badege yavuze ko abaturage bidagaduye mu buryo bari bateganyije ariko kandi abashimira kuba baranubahirije amategeko buri wese yirinda icyahungabanya umutekano.
Yasoje ashimira izindi nzego z’umutekano ndetse n’ubufatanye bw’abaturage bwatumye urugendo rw’igikorwa cy’amatora rugenda neza mu mutekano usesuye ariko asaba buri wese kutirara kugira ngo umutekano ukomeza usigasirwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Intyoza.com