Nkombo: Kubona aho bagura isabune y’amafaranga ijana bisaba gukora urugendo rw’amasaha ane
Abaturage b’Umurenge wa Nkombo ho mu karere ka Rusizi mu Ntara y’U burengerazuba, ikirwa giherereye mu kiyaga cya Kivu rwagati, bahangayikishijwe no kutagira isoko rusange, no guhaha isabune y’ijanagusa bibasaba gukora urugendo rw’amasaha ane bajya I Kamembe.
Umurenge wa nkombo ni umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, muntara y’iburengerazuba. Nkombo, ni umurenge ugizwe n’utugari dutanu, ugizwe n’ubutaka buzengurutswe n’ikiyaga cya kivu kigabanya u Rwanda na Repebulika iharanira demokarasi ya congo.
Abaturage batuye mu murenge wa nkombo, bavugako kimwe mu bibazo bibabangamiye ari ukaba nta soko rusange bafite ryo guhahiramo.
Israel Samuel, umuturage mu mudugudu wa Nkumbira, akagali ka Bugarura umurenge wa Nkombo, aganira n’ikinyamakuru intyoza.com yagitangarije ko abatuye ku kirwa cya Nkombo umurenge wa Nkombo, bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira isoko rusange bashobora guhahiramo.
Yagize ati” Ibibazo dufite abatuye ku Nkombo, ntaho dufite duhahira. Icyo twifuza nuko twabona isoko duhuriramo twese abatuye mu murenge wa Nkombo, kuko iyo dukeneye guhaha urujanga, bidusaba ko tujya kuruhahira mwisoko rya Kamembe, imyenda, isabune byose bidusaba ko tujya I Kamembe”. Akomeza avugako iyo umuturage utuye ku Nkombo atagiye guhahira I Kamembe adashobora kurya.
Aha yagize ati“Utagiye guharira ibyo kurya I Kamembe ntahandi wabona uhahira, kandi bidusaba gukora urugendo rurerure” avugako agasoko bafite ari agasoko gato gato gaciriritse, bita Nkunganire.
Nyabyenda Stephanie, utuye ku Nkombo mu mudugudu wa gisunyu, akagali ka Bigoga, yunga muryamugenziwe, avuga ko bakora urugendo rungana n’amasaha ane mu kugenda bava ku nkombo berekeza I kamembe no kugaruka.
Yagize ati“ Kuva hano ku Nkombo ujya I Kamembe dukoresha amasa abiri, kuva I Kamembe ugaruka hano ku Nkombo nabwo dukoresha amasaha nkayo, ubwo rero urumva ko dukoresha amasaha ane”.
Rwango Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkombo, yemezako muri uyu murenge ayoboye hakewe isoko rusange abaturage bahahiramo.
Yagize ati“ Koko nubwo dukomeza kwishimira iterambere tumaze kugeraho mu murenge wa Nkombo, ariko buriya ntago twavugako iterambere rirambye twarigeraho tudafite uburyo bwo kubona amafaranga buhagije. Ndashaka kuvuga tudafite aho tugurishiriza, duhahira hafi bitatugoye. Nimuri urwo rwego nubundi koko nkuko Nkombo ntasoko tugira, twifujeko twakubaka isoko”
Avugako ubuyobozi bw’umurenge wa Nkombo bwagejeje iki kibazo ku rwego rw’ubuyozi bw’akarere ka Rusizi, umurenge wa Nkombo ubarizwamo.
Yagize ati“ Ubuyobozi bw’akarere bwatwemereye ko dushobora gutangiza iryo soko muburyo bworoshye. Noneho rikazagenda rikomera buhoro buhoro, turacyari muri gahunda yo gutunganya neza aho iryo soko ryazubakwa. Kuburyo nko mukwezi kumwe cyangwa abiri iryo soko rishobora kuzaba ryatangira. Rikazatangira kuburyo buciriritse kuko akarere kari kabitwemereye wenda nyuma rikazubakwa rikaba isoko rirambye nubundi uko umwana avuste siko yuzura ingobyi. Buhoro buhoro rizajyenda rikomera.” Akomeza avugako biteguye kuritangiza mu gihe cyavuba, kugirango iki kibazo kibonerwe igisubizo.
Mu murenge wa Nkombo bigaragara ko hari ikibazo cyo kuba nta bacuruzi babigize umwuga bahari. kuko usanga abahatuye iyo bakeneye guhaha ibintu bihenze cyangwa ibiciriritse bibasaba ko bambuka ikivu bakajya kubihahira mu mujyi wa Kamembe kuko ariho honyine bashobora kubona ibyo baba bifuza guhaha.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Mbonyumugenzi Jean Bosco / intyoza.com