Nyamasheke: Barasaba kutaryozwa iby’abana babo bata ishuri bararuwe n’ababazi b’ingurube
Mukarere ka Nyamasheke intara y’uburengerazuba, ababyeyi barasaba ko ubuyobozi bwajya buta muriyombi, abantu bashuka abana bato bakabashora mukazi ko kubaga ingurube, aho gufata ababyeyi babo kuko ngo ababazi aribo batiza umurindi abana wo guta ishuri.
Ababyeyi bavugako iyo ubuyobozi bufashe umwana wataye ishuri arimo kuzerera, ko buhita bufata n’umubyeyi wuwo mwana. Nyuma yo gutabwa muri yombi kw’ababyeyi ngo bacibwa amafaranga y’amande agera ku bihumbi bibiri.
Umwe mubabyeyi bo mu murenge wa bushenge yagize ati“Twebwe turasaba ubuyobozi ko bwajya bukurikirana abantu babaga ingurube kuko aribo bashuka abana bakabashora muri ako kazi bityo ugasanga nitwe tubiryozwa igihe inzego z’ubuyozi zifashe wa mwana atari ku ishuri.” Bakomeza bavugako ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya mubuzererezi no kubaga ko cyakemuka ari uko ubuyobozi bushyize ingufu mu guhiga aba bashora abana mububazi bakiri bato.
Undi mubyeyi yagize ati“Ubuyobozi buraza bwafata nkuwo mwana wanze ishuri ugasanga nitwe babyeyi dufashwe tukajyanwa gusobanura impamvu umwana yanze kwiga. Nyamara kandi hari igihe ubwo buyobozi buba bwafatiye wamwana kuri wamuntu wamushoye mu bubazi ariko ugasa uwo muntu ntacyo bamutwaye, agakomeza kwidegembya aho ngaho.” Avugako gucika kw’ikibazo cyabana bata ishuri muri aka gace byashoboka mu gihe ubuyobozi bwafata ingamba zo kujya bafata aba bantu bashuka abana.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Kamali Faustin Fabien, avugako iyo umwana afashwe yaranze kwiga ngo ababyeyi buwo mwana nabo barabafata bakabajyana bakajya gusobanura impamvu umwana yavuye mu ishuri.
Yagize ati “Mberenambere umubyeyi niwe dufata akaza kudusobanurira igituma umwana yaravuye mu ishuri akaba yirirwa azerera.” Avuga ko bagiye no kujya bafata umuntu wese ushora umwana muto mukazi ko kubaga. Ibi bikaba bizakorwa mu rwego rwo gushaka igisubizo gihamye kubana bagaragaraho guta ishuri.
Ababyeyi bavuga ko iki kibazo cyo gushora abana mukazi ko kubaga ko bibagiraho ingaruka mbi kuko ngo usanga abana barigize intakoreka imbere yababyeyi babo ndetse nokuri bakuru babo kandi baba bakiribato.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Jean Bosco Mbonyumugenzi / intyoza.com