Kamonyi: Umugabo yatemaguwe n’abantu bataramenyekana bamusiga ari intere
Mu murenge wa kayenzi, Akagari ka Kirwa mu mudugudu wa Gasamba, abantu bataramenyekana basanze umugabo munzu baramutemagura bakoresheje umuhoro, nyuma yo kumusiga ari intere yatabawe ajyanwa kwa muganga.
Niyonsenga Didace, umugabo w’imyaka 37 y’amavuko mu rukerera rw’ijoro ry’itariki ya 22 Nzeli 2017 yatewe n’abantu murugo aho aba mu mudugudu wa Gasamba, akagari ka Kirwa ho mu murenge wa Kayenzi baramutemagura n’umuhoro bamusiga ari intere.
Amakuru yizewe agera ku intyoza.com ariko kandi akanemezwa na IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, ahamya ko umwe mu bakekwa kugira uruhare mu gutemagura uyu mugabo yatawe muri yombi aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kayenzi mu gihe uwatemaguwe yajyanywe kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kayenzi aho yaje kuvanwa yerekezwa mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali-CHUK.
IP Kayigi, aganira n’intyoza.com kuri ubu bugome yagize ati “ Nubwo waba ufitanye n’umuntu ikibazo, ntabwo umuti ari ukukikemurira, nta muntu wiha ubutabera, biriya ni ubwicanyi, gushaka kwambura undi ubuzima. Mbere na mbere niba utifuza ko hari uwakwica, uwakwambura ubuzima nti wagombye gutekereza no kubwambura undi.” Akomeza avuga ko abantu bakwiye gukaza amarondo, ko iyo haba amarondo abantu nka bariya bafatwa kuko ngo yatatse aratabaza, abatabaye nta muntu babashije kubona.
IP Emmanuel Kayigi, yibutsa buri muntu wese kumva ko ashinzwe umutekano wa mugenzi we, ko inzego zose n’abaturage bagomba gufatanya ariko by’umwihariko hagashyirwa imbaraga nyinshi mumarondo, ko hari amarondo ibintu nk’ibyabaye bitaba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, IP Emmanuel Kayigi asaba umuntu wese wagira amakuru ko yafasha inzego zishinzwe iperereza bityo aba bagizi banabi bagatabwa muri yombi. Atangaza kandi ko iperereza rikomeje ngo aba bagizi banabi bafatwe bashyikirizwe ubutabera.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com