Kamonyi: Abanyeshuri barwanye n’abayobozi mu kigo bibaviramo kwirukanwa
Mu rwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Dominiko (Groupe Scolaire Saint Dominique) Gihara, abanyeshuri bane bafatiwe ibihano byo kwirukanwa mu kigo nyuma yo kurwana n’abakozi b’ikigo.
Ahagana ku I saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeli 2017 mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwitiriwe Mutagatifu Dominiko I Gihara, imirwano yahuje umunyamabanga ncungamutungo w’iki kigo n’umwana w’umunyeshuri wiga mu mwaka wambere S1A yasize bane birukanwe.
Iyi mirwano yatangiye ari iy’umwe(umunyeshuri) biza kurangira hinjiyemo n’abandi banyeshuri batatu baje gutabara mugenzi wabo bivugwa ko yari asumbirijwe ajyanwa ku ngufu mu buyobozi bw’ikigo ashinjwa kwiba urugi rw’ubwiherero nubwo ngo yaruteshejwe.
Twagirimana Theogene, umunyamabanga ncungamutungo w’iki kigo ari nawe wabaye intandaro yo kurwana n’aba banyeshuri, yabwiye intyoza.com ati:” Habaye ikintu gisa no gushyamirana ariko bidakanganye, nari manutse ngiye gutanga gahunda ku gikoni nk’ibisanzwe, nsanga itsinda ry’abanyeshuri rihagaze hanze kandi abandi bari mu ishuri, si nagombaga kubanyuraho ntagize ikintu mbabwira, nabasabye kujya mu ishuri aho kujyayo batambika inzira ijya kukiraro cy’inka, nanjye ndabakurikira kugira ngo ndebe ko bajya mu ishuri koko.”
Akomeza agira ati “ Tugeze imbere, umuzamu warimo akama inka arambwira ati; dore wa musore wari wibye urugi, naramuhamagaye ngo ngwino hano ashaka kwiruka, ndamubwira nti wageza ryari wihishahisha waje tukakiganira ukiga utuje, yaraje mufata ukuboko ngo tugende tuganira ahita anyishikuza, naramuturishije, amaze kumenya ko ngiye kumushyira umuyobozi w’ishuri, ashaka kwiruka mba nabibonye mufata ukuboko, atangira kwishikanuza ngize amahirwe mba mpuye nuwo muzamu wamutesheje urugi yari yibye araza aramumfasha, hanyuma ya kipe bari kumwe ntabwo nari nzi ko irimo kugenda inyuma yacu, baza bafata uwo muzamu n’umunyeshuri wari udufashije, batangira kubakubita, abanyeshuri bari mu mashuri bararebaga bahita basohoka, barasakuza noneho haba ikintu kimeze nko gushyamirana.”
Umwari Francoise, umuyobozi w’iki kigo yatangarije intyoza.com ko ubwo yamenyaga ikibazo yahise ahuruza inzego zishinzwe umutekano, ko ndetse bahise bahuza abarimu baganira ku kibazo kibaye nuko bakitwaramo nyuma baganiriza abanyeshuri.
Umwari, atangaza ko imyanzuro yafatiwe aba banyeshuri ari ukubirukana mu kigo bakajya gushaka ahandi biga nibura ngo bakaba bashyirwa ku murongo. Ubwo intyoza.com yageragezaga gushaka aba banyeshuri ntabwo twababonye. Uko ari bane bose, babiri biga mu mwaka wa kabiri abandi biga mu mwaka wa mbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter
Munyaneza Theogene / intyoza.com